Umuhanzi nyarwanda umaze kwamamara ku izina rya Yago Pon Dat mu ndirimbo zitandukanye nyuma yo kugaragaza ko ari umunyamakuru w’indashyikirwa u Rwanda rwigeze, yagiriye inama abamwumva bose yo gushaka Yesu inzira zikigendwa.
Uyu munyamakuru ukorera kuri YouTube, ku muyoboro yashinze wa Yago Tv Show ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 640, yatanze iyi nama ku wa 25 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Jackie na we watangaje ko yigeze kuririmba muri korari.
Yago udahwema kugaragaza ko yubaha Imana kandi ko ayibanza imbere mu byo akora byose, akayizera abikuye ku mutima nk’uko yabigaragaje mu gihe yasubiranaga umuyoboro we wari wibwe ugahindurirwa izina, ukava kuri Yago Tv Show ukitwa Mr. Give Away, yatanze iyi nama mu magambo agira ati: “Abakiri bato mwese muri kureba iki kiganiro kugera kuri uyu munota (ku munota wa 17, mu kiganiro gifite isaha n’iminota 9), reka mbagire inama kandi ibi bintu ni iby’umugisha. Mushake Yesu bigishoboka.”
Nk’aho bidahagije, Yago yakomeje agira ati: “Ubu ngubu biracyashoboka kumumenya, ukamwemera nk’umukiza n’umwami w’ubuzima bwawe, akakuyobora akanagufasha.” Yabisubiyemo, kugira ngo ubutumwa burusheho kumvikana agira ati: “reka mbisubiremo, kuko kuba nyikubwiye (inkuru nziza) ni ubuntu. Mushake Yesu bigishoboka.”
Yago yasobanuye impamvu y’ibi byose, ipamvu asaba abakiri bato gushaka yesu Kristo bigishoboka akandi bakamwakira nk’umwami n’umukiza mu buzima bwabo agira ati: “Tugeze mu bihe bigoye, urubyiruko ruri buze kubimenya, cyangwa uwo ari we wese uri buze kubimenya, araba agiriwe ubuntu. Tugeze mu bihe bikomeye cyane, aho kumenya Imana ubu ngubu ari cyo kintu cyonyine gikomeye cyagutabara.”
Ni byo kandi koko, umuntu ntajya amenya igiye azapfiraho, ikindi kandi abakiri bato baba bafite byinshi bibayobya bakibagirwa ko gukorera Imana ari iby’ingenzi kurusha ibindi bintu byose.
Nubwo yibanze ku rubyiruko cyane, Yago Pon Dat yagaragaje ko ubu butumwa bureba uwo ari we wese agira ati: “Ushobora kuba uri umubyeyi, umupapa cyangwa umumama, ariko nongeye kuguhamagarira kumenya Yesu no kumwakira nk’umwami n’umukiza wawe, nta ko bisa, kandi mu izina rya Yesu bizakunda.”
Amazina nyakuri ye ni Nyarwaya Innocent, akaba azwi ku izina rya Yago Pon dat.
Mu gihe cyose amaze ari umuhanzi, yakze indirimbo ebyiri zo kuramya no guhimbaza Imana ari zo Suwejo yakunzwe cyane kugera mu mahanga, kuko ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 3.5 kuri YouTube, ndetse n’iyo yise Yahweh yarebwe inshuro zirenga ibihumbi 228.
umva indirimbo Yahweh ya Yago