× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amadini n’amatorero yasabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda ibyaha byo gufasha imitwe y’iterabwoba

Category: Leaders  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare

Amadini n'amatorero yasabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda ibyaha byo gufasha imitwe y'iterabwoba

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025 i Kigali, RGB na FIC baburiye amadini n’amatorero bayasaba gushyiraho ingamba zo kwirinda ibyaha byo gufasha imitwe y’iterabwoba no kwirinda gukoresha amafaranga yavuye mu byaha.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iperereza ku Mafaranga (FIC) basabye amadini n’amatorero (Faith-Based Organisations – FBOs) gushyira imbaraga mu kwirinda ibikorwa byo kwemera amafaranga yavuye ahantu hatizewe (money laundering) no kwirinda gufasha ibikorwa by`terabwoba (terrorism financing).

Ibi byagarutsweho mu biganiro byo kongera ubumenyi ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kurwanya Ibyaha by’Imari (AML/CFT/CFP Policy 2025–2029), igamije kurinda ubukungu bw’Igihugu no kubaka ubushobozi bw’imiryango idaharanira inyungu mu gukorera mu mucyo.

Madamu Doris Picard Uwicyeza, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yagaragaje ko iyi politiki itagamije guhiga cyangwa kubangamira amadini, ahubwo ko ari uburyo bwo kuyakingira ibibazo bishobora guterwa n’abatekamitwe cyangwa imitwe y’iterabwoba.

“Amadini n’amatorero afite icyizere cyinshi mu baturage. Ariko icyo cyizere gishobora kugirwa intwaro n’abagizi ba nabi. Iyi politiki ni igikoresho cyo kubarinda.”

Uwicyeza yavuze ko nubwo amadini menshi afite imiyoborere myiza n’ubugenzuzi bw’imari bunoze, hakiri ibibazo bikomeye cyane bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga yo mu ntoki no kwakira inkunga mpuzamahanga.

Yasabye ayo madini kwimakaza uburyo bushingiye ku isesengura ry’ingaruka z’ibikorwa by’imari, kunoza ibikorwa byo kugaragaza no gutanga raporo z’imikoreshereze y’amafaranga, no kwitabira amahugurwa y’ubumenyi agenewe ibyo bibazo.

Oswald Christian Iyabuze, ushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza muri FIC, yavuze ko nubwo u Rwanda rufite umutekano, ruhagaze mu karere gafite imitwe myinshi yitwaje intwaro n’iterabwoba.

“Tutabaye maso, bashobora kwinjira mu mashyirahamwe yacu bakayabyaza umusaruro mu gutegura cyangwa gushyigikira ibikorwa byabo.”

Iyabuze yasobanuye ko gufasha iterabwoba bitagarukira ku gutanga amafaranga gusa, ahubwo ko harimo no gutanga icumbi, ubwikorezi, ibiribwa cyangwa aho bahurira. Yibukije ko ibi byose ari ibyaha bikomeye mu mategeko y’u Rwanda.

Yagaragaje kandi ingaruka ziterwa no gukorana n’abacuruzi bafite aho bahuriye no gukora intwaro za kirimbuzi, asaba abayoboke gukora iperereza ryimbitse (due diligence) mbere yo gukorana n’abafatanyabikorwa.

Pasiteri Bienvenue Musabyimana wo mu Itorero rya Gikirisitu ry’Aba-Presbyterienne mu Rwanda yashimye ayo mahugurwa avuga ko yatumye basobanukirwa ibyago bashobora guhura na byo n’uburyo bwo kubirwanya:

“Amahugurwa nk’aya ni ingenzi kuko adufasha kumenya icyuho gihari no kwirinda ko insengero zacu zabera ubuhungiro abanyabyaha.”

Yagaragaje ko itorero rye ryamaze gushyiraho uburyo bwo gucunga neza imari, harimo gukoresha konti za banki mu gukusanya inkunga, kubika neza inyandiko z’imari no gukora igenzura rya buri gihe.

“Izi ngamba zituma abagize amatorero batugirira icyizere kandi bikadufasha kwirinda abantu bafite imigambi mibi.”

RGB na FIC batangaje ko bazakomeza gutanga amahugurwa, ibikoresho, n’ubujyanama ku madini kugira ngo abashe guhuza ibikorwa byayo n’amabwiriza mpuzamahanga yo kurwanya ibyaha by’imari n’iterabwoba.

“Intego si ukubuza imiryango gukora, ahubwo ni ukuyifasha gukomeza umurimo wayo mu mucyo, no gukomeza kugirirwa icyizere”- Uwicyeza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.