Urubyiruko ruri ku isonga mu gusubiza Itorero ku murongo: Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari izamuka ry’iyobokamana mu rubyiruko.
Mu gihe byari bimaze kumenyerwa ko iby’iyobokamana bigenda bihinyurwa cyane n’urubyiruko, ubushakashatsi bushya bwa Barna Group bwo mu mwaka wa 2025 bwerekanye impinduka idasanzwe: abageze mu kigero cya Generation Z na Millennials, batangiye gusubira mu nsengero ku rugero rurenze abakuru, ibintu bamwe bafata nk’itangira ry’ihinduka rikomeye mu rusengero no mu iyobokamana muri iki gihe.
Nk’uko bitangazwa n’iri tsinda ry’ubushakashatsi ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu bo muri Generation Z (abavutse hagati ya 1997–2012) basigaye bajya gusenga ku gipimo cya 1.9, ni ukuvuga inshuro bajyayo ku kwezi, na ho Millennials (abavutse hagati ya 1981–1996) bakitabira kujya mu nsengero ku kigero cya 1.8, ni ukuvuga inshuro bitabira ku kwezi.
Ugereranyije n’igitsure cyagaragaye mu myaka yashize, aho urubyiruko rwitandukanyaga n’iyobokamana ndetse rukanenga imikorere y’amatorero n`amadini, iyi mibare isa n’iyerekana intambwe ishimishije mu gusubirana umuco wo kwitabira umurimo w’Imana.
Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ry’urubuga Christway Official rugaragaza ko uyu ari umwuka mushya wo kwisunga Imana, kandi ko ushobora kuba ari ikimenyetso cy’itangizwa ry’ivugururwa rishya mu Itorero, nk’uko bamwe babivuga.
Hari n’abasobanura ko ahari hari “igikorwa cy’Imana gikomeye kigiye kubaho muri iki gisekuru gishya”, mu gihe abandi bahitamo kubyita gusa impinduka y’imyitwarire ishingiye ku ihinduka ry’ubuzima bw’igihe tugezemo, birimo n’umuvuduko w’ikoranabuhanga, umunaniro wo mu mutwe n’ihungabana.
Nubwo urugendo rukiri rurerure, imibare ya Barna 2025 itanga icyizere gishya mu miyoborere y’itorero. Ese koko turimo kubona umwuka w’ivugururwa rishya muri iki gihe?
Ni ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi, ariko igisubizo cyiza gishobora kuzatangwa n’ukuntu aba bana b’iki gihe bazarushaho gukura mu kwizera no guhindura umurongo w’ubuzima, basubiza Itorero ku murongo mu buryo butigeze bubaho mu bihe bya vuba.
Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari izamuka ry’iyobokamana mu rubyiruko, aho urubyiruko ruri ku isonga mu gusubiza Itorero ku murongo