× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

BaadRam yatangaje ko afite gahunda yo kubaka urusengero n’ibindi bikorwa remezo ku musozi we

Category: Entertainment  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

BaadRam yatangaje ko afite gahunda yo kubaka urusengero n'ibindi bikorwa remezo ku musozi we

BaadRam, umwe mu bantu bakunze kumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, yongeye gutangaza imigambi ikomeye afite ku buzima bwe bw’ahazaza, irimo kubaka urusengero.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram asubiza umukunzi we witwa @queen_douce, BaadRam yavuze ko afite gahunda yo kwiga ibintu bibiri bikomeye—ubuganga no gutwara indege, avuga ko ari ingenzi kuko afite gahunda yo kugira private jet (indege yigenga) ye bwite kandi ngo “nta muntu uzajya amubera umupilote”.

BaadRam yavuze ko nyuma yo kurangiza ayo masomo azatangira retirement (ikiruhuko cy’izabukuru cyangwa cy’akazi) ye nk’uko yabyifuje, yibera ku musozi we wihariye azubakaho ibikorwa bikomeye birimo:
Ibitaro
• Boxing gym (Boxing gym ni ahantu hihariye ho gukorera imyitozo
ijyanye no kurwana mu buryo bwa siporo, buzwi nka boxing).
Studio y’umuziki
• Amashuri
• Urusengero

Yagize ati:“Nifuje ko ngomba kuba mfite umusozi wange urimo ibitaro, boxing gym, music studio, amashuri ndetse n’urusengero.”

Mu butumwa bwe, yanenze abavuga ko atize cyangwa ko adafite ubumenyi mu Kinyarwanda, ababwira ko yize ibindi bintu bifatika kandi ko bazahurira ku isoko ry’umurimo. Yanasobanuye ko ari umuntu usenga, ndetse ko yabaye umufasha ukomeye ku makipe yo mu karere ka Musanze harimo na Musanze FC, avuga ko bazi ibyo yabakoreye.

BaadRam asoza ubutumwa bwe, yasabye abafana be gutekereza niba bazubaka ibi bikorwa ku kirwa runaka cyangwa niba bagura ikindi gice cy’ubutaka, ati: “So it’s about time guys… Dudu, ibi bintu se tubyubake kuri cya kirwa cyangwa tugure ikindi?”

Ibi bivuze ko imigambi ya BaadRam itagarukira ku marangamutima gusa, ahubwo ari inzozi yifuza gushyira mu bikorwa mu buryo bufatika, akishingira iterambere rirambye rishingiye ku gukorera Imana, ubuzima buzira umuze, uburezi, siporo n’umuziki.

#KingOfWakanda – izina akunze kwiyitirira, rigaragaza icyerekezo cy’Ubwami cyangwa igihangange gishingiye ku bitekerezo no ku bikorwa bihambaye.

BaadRam yemeza ko ibi bitazaguma mu magambo gusa, ahubwo ko azabishyira mu bikorwa

BaadRam afite intego yo kubaka urusengero ku musozi we cyangwa ku kirwa cye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.