× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi kumutumira hanze y’u Rwanda bisaba Miliyoni 130 Frw! Impamvu irumvikana cyane!

Category: Entertainment  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Israel Mbonyi kumutumira hanze y'u Rwanda bisaba Miliyoni 130 Frw! Impamvu irumvikana cyane!

Uko iterambere rirushaho kuzamuka ni ko n’abanyempano barushaho gusobanukirwa neza ko igihe cyo gutunga impano cyashyizweho akadomo kigasimburwa n’igihe cyo gutungwa impano.

Ibyo kandi bikajyana no kuba kuri ubu kumurika impano bisaba ubushobozi bwo mu rwego rwo hejuru. Urugero, kuri ubu kugira ngo umuhanzi akore indirimbo 1 nziza ifite amashusho meza bishobora kumutwara amafaranga atari munsi ya miliyoni 10 Frw.

Aya mafaranga akaba akubiyemo gutunganya amajwi, ibyuma byo mu rwego rwo hejuru, abacuranzi, imyambarire ifite agaciro karemereye n’ibindi, hakiyongeraho kwamamaza iyo ndirimbo nabyo bisaba amafaranga y’umurengera.

Urugero ubwo yaganiraga na Paradise, umuramyi Aline Gahongayire yigeze gutangaza ko hari ubwo mu ndirimbo 1 akoresha imyambaro ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw.

Kuri ubu gutegura ibitaramo nabyo bisigaye bisaba agatubutse dore ko amakuru dufite avuga ko gukodesha inyubako ya BK Arena bisaba nibura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 20-25 Frw utabaze andi mafaranga agenda mu myiteguro!!

Kuri ubu si igitangaza ko gutumira umuhanzi yaba uwa Gospel n’uwa secular mu gikorwa runaka, abahagarariye inyungu ze babanza kureba imbaraga azatakaza, igihe n’ibyo azakoresha, amafaranga yakoreshejwe mbere, bagashyiraho amafaranga runaka agomba kwishyurwa.

Mu kiganiro The Kiss Drive gikorwa n’umunyamakuru Uncle Austin wa Kiss FM, yakoze urutonde rw’abahanzi 6 bisaba agatubutse kugira ngo bitabire ibitaramo byo mu gihugu no hanze yacyo.

Muri abo baririmbyi 6 bakaba bayobowe n’umunyabigwi Israel Mbonyi ubarizwa muri Gospel ariko akaba akunzwe kurenza abandi baririmbyi bo mu gihugu ushyizemo n’abaririmba umuziki usanzwe. Gutumira Israel Mbonyi hanze y’u Rwanda ni ibihumbi $100, akaba arenga Miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda (130,899,400.00 Frw).

Ku mwanya wa 6 hari Knowless Butera na Riderman baca hagati ya $5,000- $7,000. Umuhanzi King James, niwe uza ku mwanya wa 5 aho aca hagati ya $8,000-$10,000. Knwoless yahoze aririmba muri Maranatha Family ndtse baherutse gusubiranamo indirimbo ye ya Gospel.

Ni mu gihe ku mwanya wa kane hari Bruce Melodie uca hagati ya $15,000- $20,000 ariko byagera hanze y’u Rwanda, bikagusaba byibura $25,000 utabariyemo itike y’indege n’ibindi azakenera. Bruce Melody yatangiriye umuziki muri ADEPR, kandi yifuza kugaruka muri Gospel.

Umuhanzi The Ben uhora uca amarenga yo kuza muri Gospel, ni we uza ku mwanya wa gatatu na $50,000 hanze y’u Rwanda ariko imbere mu gihugu ukaba usabwa ari hagati ya $20,000 na $25,000 ngo ubashe kumutumira.

Ku mwanya wa kabiri haza Meddy kuri ubu uri kuririmba gusa indirimbo za Gospel, aho n’ubwo uyu munsi ntawe uzi neza amafaranga aca ngo aririmbe mu gitaramo, mu mezi nk’umunani ashize yacaga $100,000, kimwe na Israel Mbonyi nawe bigusaba nk’ayo kugira ngo umutumire mu gitaramo hanze y’u Rwanda.

Kuri ubu Israel Mbonyi aherereye mu gihugu cy’u Buburigi. Mu gitaramo aherutse gukorera igitaramo mu Bubiligi, Israel Mbonyi wakiriwe ku rubyiniro na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa Philippe Close, yahaherewe igihembo yashyikirijwe na Team Production yamutumiye ashimirwa kuba ariwe muhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ukunzwe i Burayi.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abatari bake bari bakubise buzuye icyumba cy’inyubako izwi nka Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’.

Nyuma yo kuva i Burayi, Israel Mbonyi agomba guhita ataha mu Rwanda agakomeza imyiteguro y’ibitaramo afite yaba muri Kenya no muri Uganda, aho agomba gutaramira muri Kanama 2024. Ibitaramo yaherukaga gukora hanze y’u Rwanda ni ibyo yakoreye muri Australia mu ntangiriro za 2023.

Birakwiriye ko Israel Mbonyi aca Miliyoni 130 Frw abamutumira hanze?

Mu myaka yashize, abahanzi benshi ba Gospel bakoraga ibitaramo by’ubuntu, ndetse wanamutumira mu gitaramo akakubwira ko azazira ubuntu rwose, waba ufite umutima wo gushyigikira ukamugenera, waba udafite uwo mutima ukamusezerera amaramasa.

Hari ababikoraga neza ariko hababa n’abandi bateye ibikomeye abahanzi benshi kuko iyo bamaraga kuririmba, babasabiraga umugisha gusa habe no kuzirikana tike yabazanye. Hari inkuru yababaje benshi y’umuramyi bigeze guha 2,000 Frw mu kumushimira, kandi bikorwa na Pasiteri. Byatumye ava burundu muri Gospel yigira muri secular.

Israel Mbonyi ari mu batangije impinduramatwara yabanje kwibazwaho ariko ubu benshi baramuyobotse. Yakuyeho bya bindi byo kuririmbira ubuntu mu bitaramo n’ibiterane, wamutumira akakubwira ko afite Band y’abaririmbyi n’abacuranzi bakorana bityo ko ugomba kubagenera itike ibafasha ndetse rwose ntarye iminwa akakubwira amafaranga asabwa.

Yatangiye asaba Miliyoni 2, akurikizaho Miliyoni 3 none ubu byarazamutse bigeze kuri Miliyoni 5 ku bashaka kumutumira mu gihugu, kandi birumvikana kuko n’ibiciro mu gihugu byarazamutse. Bibiliya yaguraga ibihumbi 4 Frw, ubu iragura ibihumbi 8 Frw. Niba mu 2015 indirimbo ya Audio barayikoraga ku bihumbi 100 Frw, ubu indirimbo ya Audio ikoze neza ni Miliyoni 1 kwa Producer Element. Ubwo nawe Video urabyumva.

Wibuke ko mu mwaka umwe Israel Mbonyi akora Album ebyiri, ubwo ni indirimbo 20. Reka tuvuge ko indirimbo imwe y’amashusho bamuca Miliyoni 2 Frw ubariyemo abacuranzi, imyambaro, n’aho yakoreye. Dufashe amafaranga macye kuko akenshi akunda kuzifatira amashusho icyarimwe mu gitaramo. Iyo bikozwe gutyo ntabwo uhendwa.

Album ebyiri z’amajwi n’amashusho, Israel Mbonyi akoresha Miliyoni 60 Frw. Indirimbo ya Mbonyi iba ifite iminota igera ku 10, mu gize iz’abandi benshi ari iminota 5 cyangwa 3. Nta mu producer wabyihanganira kuko harimo akazi kenshi, hano bagomba kumwishyuza inshuro ebyiri ku giciro cy’abandi, ubwo za Miliyoni 60 Frw zirahita ziba Miliyoni 120 Frw ku ndirimbo ze gusa.

Abaririmbyi bafasha Mbonyi barahembwa kuko abakenera mu buryo buhoraho. Kwamamaza ibihangano nabyo ni amafaranga. Paradise yatohoje amakuru avuga ko hari n’ubwo bimusaba kujya muri Kenya muri gahunda yo kwamamaza ibihangano bye no kubikorera Mastering yo ku rwego mpuzamahanga. Ibyo byose ntibibuze amamiliyoni bitwara. Rwose navuga ko Miliyoni 150 Frw zishobora gukoreshwa ku bihangano bye byose.

Nonese bavandimwe muri Kristo, ntabwo muzi ko Israel Mbonyi akora ibikorwa by’ubugiraneza nubwo atajya abyamamaza mu itangazamakuru nk’uko Umwami Yesu yadusabye ngo "ukuboko kwawe kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kwawe kw’iburyo gukoze!" Hari abatishoboye afasha, nimwibuka neza murabona n’uwo yigeze kubakira inzu.

Nk’umusore, nawe azakenera agashati keza n’ipantalo nziza. Akeneye imodoka nziza imufasha mu ngendo z’ivugabutumwa akora buri munsi. Akeneye gufasha umuryango we, kuba ahantu heza no kurya neza hato ejo atarwaragurika, akabura uko yamamaza Kristo. Ejo azatwereka umukazana, birumvikana ko ikibanza n’inzu bikenewe.

Ibyo byose ni amafaranga kandi y’umurengera. Ikindi mwirengagiza kandi gikomeye ndetse wose kiremerera ibyamamare byose muri rusange ni uko basabwa guhahira aho abandi badahahira, bikaba byatumwa rimwe na rimwe bahendwa. Ntiyajya muri gare guteka imodoka rusange cyangwa moto kuko muramutse muhahuriye wahacumurira umwibazaho cyane.

Niba akumbuye inkoko isize ibirungo biramusaba kujya kuyirira muri Kigali Marriott Hotel ahataba akavuyo, ntiyajya muri resitora isanzwe nk’abandi. Mbonyi ni umunyamasengesho ukomeye, ndetse indirimbo ze nyinshi arikura ku karago. Nntazajya Kanyarira gusengerayo kuko muzi ko hashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

None ko dusabwa kwihererana n’Imana ahatari abantu n’urusaku, azabikora gute? Azajya mu rusengero ari wenyine, azifungirana iwe mu cyumba aderanjwa n’abakozi? Rimwe na rimwe bizajya bimusaba kujya hanze mu biruhuko, cyangwa asohokere muri za Hotel zigezweho kugira ngo yicare atuje neza maze amanukure imirongo iryoshye kandi ihumura nk’iyo muri "Nina Siri" imaze kurebwa na Miliyoni 50 kri Youtube. Iyo ni fagitire iremereye.

Ikindi ibitaramo atumirwamo hanze si byinshi, hari igihe amara n’imyaka 2 atarataramira hanze. Reka tuvuge ko nibura buri mwaka atumirwa hanze. None ko bamwishyura Miliyoni 130 Frw na bwo ari uko yatumiwe hanze, kandi twabonye ko ibihangano bye byengetse bimutwara Miliyoni 150, ubwo wahera uvuga ko aca amafaranga menshi ku bitaramo?

Akeza karigura, umuntu ukeneye Israel Mbonyi ajye amuhesha agaciro azirikane ibyo byose bigenda ku bihangano bye. Niba wumva ko akwiriye kuza mu gitaramo cyawe ku buntu, cyangwa ukamuha urusenda, navuga ko ukwiriye kwatura. Mu by’ukuri abahanzi baravunika cyane. Tubasengere, tubashyigikire kandi kubikora uzagororerwa.

Nonese washimishwa n’uko Israel Mbonyi akora indirimbo kwa Producer upfundapfundikanya agakora indirimbo ku bihumbi 30 cg ibihumbi 50 Frw, imwe ujyana kwa Steven Karasira cyangwa Uncle Austin bakavuna CD, ngo ni ukuvugira ngo ajye aririmba ku buntu? Oya rwose ntibikabe. N’abari bafite iyi myumvire, uyu munsi bari gukora ibitaramo byishyuza.

Ndahamya ko mwese muzashimishwa no kumva Israel Mbonyi yakoranye indirimbo na Sinach, Kirk Franklin, Elevation Worship, Nathaniel Bassey, Maverick City Music, Tasha Cobbs Leonard n’abandi. Abo bose ntiwabageraho ugikora ibintu biciriritse. Kandi nabageraho, ubutumwa bwiza mu ndirimbo ze buzagera ku Isi hose! Ni cyo Kristo adusaba.

RYOHERWA NA "NINA SIRI" YA ISRAEL MBONYI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.