× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Healing Worship Team isigaye yitwa Healing Worship Ministry - Banze guhomba Diane, Rumenge na Kadogo!

Category: Entertainment  »  March 2023 »  Editor

Healing Worship Team isigaye yitwa Healing Worship Ministry - Banze guhomba Diane, Rumenge na Kadogo!

Abaririmbyi b’igikundiro cyinshi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, bazwi ku izina rya Healing Worship Team, bamaze gutangaza ko batacyitwa iri zina ahubwo ko basigaye bitwa Healing Worship Ministry.

Rumenge Etienne wari Perezida wa Healing Worship Team, ariko ubu usigaye atuye muri Canada, yabwiye Paradise.rw ko impamvu bahinduye izina ari ukugira ngo "twagure umurimo n’abantu bacu batakibarizwa mu Rwanda bakomeze bisange muri Healing".

Avuze ibi mu gihe hari abaririmbyi banyuranye b’iri tsinda batagituye mu Rwanda aho twavugamo nka Rumenge Etienne na Diane Nyirashimwe utuye muri Amerika. Paradise.rw yabashije kumenya amakuru avuga ko Kadogo nawe ari mu nzira zo kujya gutura muri Amerika.

Tariki 03 Werurwe 2023 ni bwo Healing Worship Team yatangaje ku mugaragaro ko ihinduye izina. Banditse itangazo ryo kumenyesha abakunzi babo bose ndetse n’amatorero yose arimo na Power of Prayer Church basanzwe babarizwamo, basobanura impamvu bahinduye izina.

Batangaje ko bahisemo kwitwa Healing Worship Ministry ku bw’impamvu zo kwagura umurimo. Mbere y’uko bahindura izina, kuririmba muri iri tsinda byasabaga ko uba usengera muri Power of Prayer Church, ariko ubu n’abo mu yandi matorero bafunguriwe imiryango.

Kubera ko iyo abaririmbyi b’iri tsinda bagiye gutura hanze y’u Rwanda bahita bajya mu yandi matorero na cyane ko iryo babarizwamo ritarafungurayo amashami, urugero Diane ubu ni umukristo muri Zion Temple Dallas, ntabwo byabemereraga gukomeza kuririmba muri Healing Worship Team, ariko ubu byavugutiwe umuti.

Mu busesenguzi bwa Paradise ni uko aba baririmbyi basanze badakwiye wahomba Diane, Rumenge, Kadogo,...n’abandi banyuranye bashaka kujya muri iri tsinda ariko bagahura n’imbogamizi y’uko badasengera muri Power of Prayer Church. Umwe mu bakunda cyane iri tsinda usengera muri ADEPR, yabwiye Paradise ko agiye guhita yiyandikisha.

Aba baririmbyi bahinduye izina bahitamo kwitwa Healing Worship Ministry

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.