× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Soroti & Busia basaye mu nyanja y’imigisha y’Imana mbere y’ibiterane bya Ev. Dana Morey

Category: Crusades  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uganda: Soroti & Busia basaye mu nyanja y'imigisha y'Imana mbere y'ibiterane bya Ev. Dana Morey

Mu turere twa Soroti na Busia ho muri Uganda, mbere y’ibitaramo biteganyijwe mu Ukwakira 2025, bakomeje guhungazwaho imigisha y’Imana basabirwa n’umuryango A Light to the Nations binyuze mu bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye.

Muri iki gihe isi ihanganye n’ibibazo byinshi by’ubuzima, ubukene, n’ubwumvikane buke mu muryango mugari, ivugabutumwa na ryo riracyatera imbere. Umuryango A Light to the Nations (aLn Africa Ministries) uri gutegura ibikorwa binini by’ivugabutumwa mu mijyi ibiri ya Uganda: Soroti kuva ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ukwakira, na Busia kuva ku wa 16 kugeza ku wa 19 Ukwakira 2025.

Muri aya mezi, ibikorwa by’ivugabutumwa bimaze gufata indi ntera. Amatsinda y’abakozi b’Imana yoherejwe ku butaka bwa Teso (Soroti) na Busia, aho bakora ubushakashatsi ku butaka buzaberamo ibitaramo, gusura ibiro by’uturere, no gutegura raporo y’ibikorwa bimaze gukorwa.

Ntibagarukiye aho. Bafashe iya mbere mu gukangurira amashuri atandukanye, bateganya kuzageraho yose mu cyumweru gitaha ubwo azaba afunguye, kugira ngo abana bahabwe ubutumwa bwiza bw’ubuzima, bamenye Umwami Yesu, kandi bahabwe icyerekezo cy’ubuzima bufite intego.

Hashize ibyumweru bibiri imodoka z’ivugabutumwa (Gospel Trucks) zitembera mu mijyi no mu cyaro, zikagera ku bantu aho bari hose amaso ku maso. Uko zigeze ahantu hose, abantu barahurura, bakitabira, kandi benshi bakira Yesu Kristo.

Hari ubwiyongere bw’abantu bifuza kumva ubutumwa, benshi bavuga ko "amezi make ashize asa n’aho isi igiye kurangira" kubera uburyo abantu bitabira ubutumwa nk’aho nta gihe gisigaye.

Mu bindi bikorwa, abayobozi b’ibice bitandukanye by’uyu muryango barimo Evangelist Dana Morey na ba Evangelists baturutse mu mashyirahamwe y’itorero atandukanye bakora amahugurwa akomeye, gusengera abantu, no guhugura abakorerabushake. Harimo kandi amasengesho ya nijoro (overnight prayers) yateguwe n’ishami ry’amasengesho, aho amatorero yegeranye bagasengera ibi bitaramo.

Nubwo hari imbogamizi z’uko ibyapa byamamaza ibitaramo byibwa cyangwa aho byamanitswe bigakurwaho, ibi ntibyahagaritse umurimo. Ahubwo, uko kurwanya ubutumwa kwatumye abantu barushaho gushishikazwa no kumva ibivugwa, bagasanga Imana ibahamagara. "Uko batubangamira, ni ko benshi barushaho kuza... kandi iyo bahageze, barahinduka." Ni ko umwe mu bakozi b’Imana yabivuze.

Muri iki gihe, aLn Academy 2025 na yo iri gutanga amahugurwa yihariye ku bayobozi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ku munsi wa gatatu w’amahugurwa, abatozwa barimo kwigishwa uburyo bwo kuba abayobozi bafite ubuzima buzima, bibiliya nk’ishingiro, kandi bafite ubushobozi bwo kuyobora neza. Intego ni ukurema abantu bazaba intwari mu guhindura imiryango yabo, amatorero, ndetse n’ibihugu.

Mbere y’uko ibitaramo nyir’izina bitangira, imirimo yo gukangurira amatorero, kugaburira abatishoboye, no kubwiriza ubutumwa bwiza bimaze kugeza benshi ku Mana. Hatangajwe ko ibihumbi by’abantu bamaze kwakira Yesu Kristo mbere y’uko ibitaramo nyir’izina bitangira.

Amatorero y’imbere mu gihugu ari gufatanya n’umuryango aLn mu bikorwa bitandukanye, harimo n’umuryango Craze uzwiho ibikorwa bifite ingaruka nziza muri Uganda.

Evangelist Dana Morey n’itsinda rye biteguye gutanga ubutumwa mu buryo budasanzwe, kandi barasaba abakunzi b’uyu murimo gushyigikira amasengesho yo mu bihe by’imvura.

Ibitaramo byo muri Soroti no Busia bitegerejwe nk’iby’ingenzi mu kuzana impinduka mu mitima y’abantu, imiryango, n’amatorero. Kuri bo, nta cyo barutisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Uyu murimo uri gukorerwa muri Busia na Soroti uri gushimwa cyane kuko uha amahirwe urubyiruko n’abayobozi b’ejo hazaza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.