× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Mami Espé ku munsi yibarutseho ubuheta bwe yashyize hanze indirimbo yise "IKAZE KIBONDO"

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Umuramyi Mami Espé ku munsi yibarutseho ubuheta bwe yashyize hanze indirimbo yise "IKAZE KIBONDO"

"IKAZE KIBONDO" ni indirimbo iha ikaze "umubebe" w’umuryango wa Igabe Paul n’umuramyi Mami Espé, ikaba yagiye hanze ku munsi bibarutseho

Nyuma y’iminsi micye bimenyekanye ko akuriwe cyane kandi yitegura kubyara, umuramyi Mami Espe uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse ubuheta nyuma y’imyaka 5 anashyira hanze indirimbo nshya yo kumwakira yise IKAZE KIBONDO.

Ni ibintu bitari bimenyerewe cyane mu Rwanda aho umuhanzikazi ategura indirimbo izasohoka ku munsi we wo kubyara.

Iyi ndirimbo yishimiwe cyane kuko bamwe mu batangiye kuyumva banditse muri komanteri amagambo yuzuye ibyishimo no kumugaragariza urukundo. Bamwe bashimye amajwi n’amashusho by’iyi ndirimbo ibereye amaso yakozwe na Prod. NIYITANGA Honnoré (Oleni).

Paradise.rw yifuje kumenya icyo uyu muryango wa IGABA Paul na MAMI Espé utangaza kuri uyu munsi maze babwira Paradise.rw ko iyi ndirimbo IKAZE KIBONDO yagiye hanze mu rwego rwo guha ikaze umubebe mushya bibarutse.

Bati "Turishimiye kandi dushimiye Imana itwongereye undi mugisha, nyuma y’imyaka itanu 5 dufite umwana umwe imfura y’umuhungu". Umwana yahawe izina rya Igabe Nic. Lucky"

Yakomeje agira ati "Imana ikaba itwongeye ubuheta umwana w’umukobwa "Impano Nicky Luckyer", ubu nanjye mbaye nyina w’abahungu n’abakobwa kubera Imana, Famille Igabe Paul & Mami Espe turanezerewe cyane ku bw’iyi mpano duhawe n’Imana". 

Yagize ayi "Niyo mpamvu twanahisemo gukora ino ndirimbo nshya yitwa: "Ikaze kibondo" yo guha ikaze umubebe mushya Imana iduhaye. Dushimye Imana yabikoze ihabwe icyubahiro".

Umuramyi Espé yatangaje kandi ko uyu mwaka yiteguye gukora cyane. Yakomeje ati "Nshimye Imana ko byagenze neza, twabyaye neza ubu rero igikurikiraho ni akazi. Uyu mwaka mfite ibikorwa byinshi kandi abakunzi banjye bitegure".

Mami Espé yamenyekanye muri Horeb Choir ya CEP -UR ishami rya Gikondo akaba ari umutoza w’amajwi ndetse anaririmba muri Holy Nation choir ya ADEPR Gatenga.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IKAZE KIBONDO" YA MAMI ESPE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.