Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ingaruka nyinshi zirimo no guhungabana kw’Itorero rya Kristo. Musenyeri Bilindabagabo Alex yavuze inzira igoye abanyamadini banyuzemo ngo bubake itorero nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abarenga Miliyoni mu minsi 100, ntibyari byoroshye ku banyarwanda bose muri rusange by’umwihariko ababuze ababo bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
N’Itorero cyangwa se Idini, ryarahungabanye kuko kwicarana mu rusengero n’umuntu wakwiciye abawe cyangwa kubera Pasiteri bakwiciye abawe, ni ibintu buri wese yiyumvisha ko bitaro byoroshye na mba. Inguni zose z’u Rwanda zari zahungabanye.
Ku cyumweru tariki 09 Mata 2023 kuri Televiziyo Rwanda habereye ikiganiro kibanze ku Ruhare rw’Amadini mu kongera kubaka Umuryang Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikiganiro cyari cyatumiwemo abarimo Sheikh Hitimana na Musenyeri Bilindabagabo Alex.
Musenyeri Bilindabagabo Alex wahoze ari Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda, ariko kuri ubu akaba ari mu Kiruhuko cy’Izabukuru aho ari Umuvugizi wa Foundation Barakabaho, yasobanuye inzira igiye abanyamadini bacyemo icyo gihe.
Yagize ati “Aya mahano yatugwiririye byabaye ikintu Isi yose yakagombye kwigiraho. Kuba wariciwe, ukaba ufite imbunda, ukajya ku musozi w’iwanyu, bakakubwira bati dore abantu bakwiciye ngaba, ntubarase bose ngo ubarangize, birakomeye cyane.”
Uyu mushumba wamaze igihe kinini ayobora Diyoseze ya Gahini iri mu Karere ka Kayonza, yavuze ko ubutumwa yigishije bwa mbere, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari muri Yohani 10:10, harimo amagambo avuga ngo "Umugambi w’Imana ni uko tubona ubugingo ndetse, ubugingo bwinshi".
Aragira ati “Impamvu ni uko urebye mu gace kabanza, karavuga ngo umwanzi nta kindi kimuzana kitari ukurimbura, gahunda y’Interahamwe neza neza yari ukwiba, kwica no kurimbura. Noneho nakomeje nsoma hirya mbona hari umugambi w’Imana.”
Bilindabagabo wanabaye Umuyobozi wa PEACE PLAN asimbiye Apotre Gitwaza, yungamo ati: “Urumva ko guhumuriza abantu urimo gusubiza bya bibazo, bya bibazo byo kuba adafite icyo kwambara, ibyo kurya, ukamubwira ko yabonye abasirikare bamurinda nta kintu akibaye.”
Musenyeri Bilindabagabo avuga ko “Hari abatinye ahantu ho gusengera kuko babonye abantu babo bahicirwa, warabegeraga ukababwira uti ‘hari abandi bashumba bakunda umukumbi kandi bawuhumuriza. Icyo nicyo cyabaye icy’ibanze cyo kwegera abantu, tukabahumuriza.”
Yavuze ko n’abapasiteri nabo bari bakeneye kubanza gukira. Ati “Nk’abayobozi b’amatorero cyangwa amadini, ikintu cya mbere natwe twagombaga kubanza tugakira. Muri Angilikani natwe byadufashe imyaka itatu yo gukira, kumenya ngo turashyiraho ubuhe buyobozi? Byadutwaye igihe.”
Ibanga abanyamadini nawe arimo bakoresheje mu gufasha abakristo gukira ibikomere no kuva mu bihe bisharira, ni ukubigisha ibyiza byo kwatura ibyawe byawe kandi bakabikora batabiciye ku ruhande. Yatanze urugero avuga ko basabaga umuntu wibye ihene, kuvuga ko yibye ihene, ntabice ku ruhande ngo avuge ko yibye ikiziriko.
Ati “Byabaye ngombwa ko tubasaba kwatura, tukamubwira ngo vuga ngo wishe umuntu, wivuga ko wamukubise kandi waramwishe, niba warasahuye ihene, wivuga ko watwaye ikiziriko kuko ntiwari gutwara ikiziriko ngo usige ihene. Byaratworoheye kuko byageze aho tubwira abakirisitu ngo igihe kirageze ko abantu batura.”
Yavuze ko inshuro nyinshi abanyamadini bagiye babazwa impamvu bashyigikira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, asubiza ko nta kintu na kimwe cyakubuza gushyigikira Leta yimakaza urukundo mu benegihugu bose, igaca burundu ivabangura iryo ari ryo ryose.
Mu gusoza yavuze ko “Imbaraga twazishyize mu biduhuza nk’Abanyarwanda noneho duterurira hamwe. Ugasanga nta kwitana ba mwana, iyi ni gahunda ya Leta twe ntibitureba cyangwa se ni iby’Abakirisitu gusa. Byagiye bidufasha.”
Musenyeri Bilindabagabo yayoboye Diyoseze ya Gahini ndetse yanabaye Umuyobozi wa PEACE PLAN yateguraga igietrane ’Rwanda Shima Imana’