Umusizi Umurerwa Uwimbabazi Nadia uzwi nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya cyiswe “Hobe Rwanda”.
Iki ni igihangano gikomatanyije ubusizi n’indirimbo gakondo, cyamaze kujya hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026 Saa Yine z’igitondo.
Ni igisigo uyu mukobwa avuga ko cyamuruhije cyane kugitegura kuko yagishyizemo imbaraga ze zose, ndetse kikaba ari cyo cya mbere ashyize hanze kirimo ijwi rye riririmba mu buryo bwagutse kandi bweruye.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Umurizabageni Nadia yavuze ko iki gisigo gifite ubutumwa bwihariye bwo kugaragaza ibyiza by’u Rwanda n’umugisha Imana yaruhaye kurusha ahandi henshi.
Yagize ati: “Ni igisigo kivuga ku byiza bitatse u Rwanda, imigisha Imana yaruhaye ndetse n’ukuntu u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko udasanzwe. Ubusanzwe bavuga ko mu Rwanda ari ho Imana itaha nyuma yo kwirirwa ahandi, ibyo rero bigaragarira mu byiza byarwo nagarutseho.”
Uyu musizi yavuze ko “Hobe Rwanda” kitari igisigo gisanzwe, ahubwo ko ari igihangano cyahuje ubusizi, umuco gakondo n’indirimbo mu buryo bushya butari bumenyerewe ku bamukurikirana.
Ati “Ni bwo bwa mbere nshyize hanze ijwi ryanjye ndirimba ku mugaragaro. Ni impano Imana yangabiye yo kuririmba, cyane cyane mu njyana gakondo.”
Nadia yavuze ko iki gisigo kirasiga benshi batunguwe kuko ngo hari abamushidikanyagaho, ariko “Hobe Rwanda” ikaba igiye kubereka ko hari impano nyinshi yari yarahishe. Ati “Abashidikanyaga bazabireka, kuko iki gisigo gifite ibintu byinshi byihariye. Numva ari nk’aho zahabu yari ihishwe mu byondo imaze kuboneka.”
Uyu mukobwa usigaye uzwi cyane mu busizi bwiganjemo ubutumwa bwubaka imitima, yavuze ko mbere yo gukora igihangano icyo ari cyo cyose abanza gusenga, cyane cyane mbere yo kwegera micro muri studio.
Yavuze ko iyo ageze igihe cyo gufata amajwi abwira Imana amagambo yuzuye kwicisha bugufi no kuyisaba kumuyobora.
Ati “Mbere yo kujya kuri micro ndasenga nkabwira Imana nti: ibyo nagusabye ngo umpe inganzo, ngiye kubishyira mu ijwi ryanjye na ryo wampaye. Mfasha rero nsohore ijwi rizakora ku mitima y’abantu.”
Uyu musizi yavuze ko impano ye ayifata nk’impano iva ku Mana, ari na yo mpamvu ahora ashaka ko ibyo akora byose bigira ubutumwa bwubaka abantu kandi bwubaha Imana.
“Hobe Rwanda” ije ikurikira igisigo “Sinicuza” cyakoze ku mitima ya benshi, aho yavugaga ku mibereho y’abakobwa batewe inda bagatereranwa, ariko bagahitamo kwakira no kurera abana babo aho gukuramo inda.
Iki gisigo cyari cyaravugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa bwacyo bwibandaga ku kubaha ubuzima no gufata abana nk’impano iva ku Mana.
Ubu noneho Umurizabageni Nadia agarukanye “Hobe Rwanda”, igisigo cyakiriwe neza n’abakunzi b’ubusizi n’umuco nyarwanda, cyane cyane ko kirimo uburyo bushya bwo kuririmba gakondo no guhuza umuziki n’ubusizi.
Reba igisigo Hobe Rwanda