Umunyamakuru Didace Turirimbe yasezeranye mu itorero, imbere y’Imana n’imbere y’imbaga y’inshuti b’abavandimwe bamwifurije urugo ruhire. Ubukwe bwe bwabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, bubera mu Karere ka Musanze.
Mu birori byitabiriwe n’inshuti, abo mu miryango ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu itangazamakuru n’ivugabutumwa, Didace Turirimbe, umwe mu banyamakuru bazwi mu rwego rw’itangazamakuru rya Gikristo mu Rwanda, yasezeranye kubana akaramata na Anitha Abizeyimana, batangira urugendo rushya rw’ubuzima bw’umuryango.
Ni ubukwe bashingiye ku cyanditswe kivuga ngo "Uwiteka yararahije ati: ’Ni ukuri uko nabitekereje ni ko bizasohora, kandi uko nabigambiriye ni ko bizaba’" (Yesaya 14:24)
Didace Turirimbe azwi cyane nk’umwanditsi wa Sion.rw, kimwe mu bitangazamakuru byibanda ku nkuru z’ivugabutumwa n’ubuzima bwa Gikristo. Ni umwe kandi mu bakozi ba Sion Communication Company, ikigo gitegura ibikorwa bitandukanye bya Gospel birimo ibitaramo, ibiganiro n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere ubutumwa bwiza.
Mbere yo kugera muri uru rwego, Didace yagiye agaragara mu itangazamakuru ritandukanye. Yabaye umunyamakuru ndetse anaba Program Manager kuri Yongwe TV, anagira uruhare mu kazi k’itangazamakuru kuri BTV, ibintu byatumye yubaka izina mu mwuga no mu bikorwa by’ivugabutumwa.
Nk’uko byari byaragaragajwe ku butumire bw’ubukwe, imihango yabereye mu Karere ka Musanze. Mu gitondo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma hakurikiraho isezerano imbere y’Imana, muri ADEPR Muhoza.
Abitabiriye ibyo birori bavuga ko byaranzwe n’ibyishimo, imbyino, indirimbo, amasengesho ndetse n’ubutumwa bwibanze ku kubaka urugo rushingiye ku Mana, aho umuhanzi Tonzi yasusurukije abari bitabiriye.
Abagize imiryango yombi bagaragaje ko bishimiye intambwe aba bombi bateye, babifuriza kuzagira urugo ruzira amakimbirane kandi ruhesha Imana icyubahiro.
Nyuma y’iyo mihango, Didace Turirimbe yanyujije ubutumwa ku nshuti, abo bakorana ndetse n’abandi bose bamubaye hafi muri uru rugendo, agira ati: “Umuryango wa Didace Turirimbe na Abizeyimana Anitha tubashimiye ko mwatubaye hafi. Imana izabe mu byanyu kandi natwe aho tuzakenerwa turahari.”
Didace Turirimbe na Anitha Abizeyimana batangiranye uru rugendo rw’urushako, bakaba bifurizwa n’inshuti, abo mu miryango ndetse n’abakunzi babo kuzagira urugo rurangwa n’urukundo, kubahana no gukorera Imana hamwe.
Paradise ibifurije urugo ruhire
Umunyamakuru wa Paradise, Obededom Uwifashije na we yari yaserutse, ari mu b’imbere
Umuhanzi Tonzi ni we wabaragije Imana binyuze mu ndirimbo