× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Kaminuza y’Abadivantisite (AUCA) yatanze impamyabumenyi ku barenga 500

Category: Education  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Kigali: Kaminuza y'Abadivantisite (AUCA) yatanze impamyabumenyi ku barenga 500

Adventist University of Central Africa (AUCA), ni ukuvuga Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati, yahaye impamyabumenyi abanyeshuri basoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu bya Kaminuza.

Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya 30, kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, kibera i Masoro mu Mugi wa Kigali ku Cyicaro Gikuru cya Kaminuza ya AUCA, aho abagera kuri 576 barimo Abanyarwanda n’abo mu bindi bihugu 12 byo muri Afurika, basoje amasomo yabo ari bo bahawe impamyabumenyi.

465 muri bo basoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu mashami arimo Tewolojiya (Ubumenyi bushingiye kuri Bibiliya), Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuforomo, Imari, Ikoranabuhanga n’andi, mu gihe abandi 111 basoje mu mashami atandatu anyuranye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree).

Umuyobozi Mukuru wa AUCA, Prof. Eustace Penniecook Saywers yavuze ko iyo kaminuza yishimira urugendo rw’imyaka 40 imaze rwahuriranye no gutanga impamyabumenyi mu Rwanda ku nshuro ya 30, imyaka irimo umusanzu ukomeye abarezwe na AUCA batanze mu muryango mugari muri rusange.

Yagize ati: “Mu myaka 30 ishize AUCA ntiyashyize ku isoko ry’umurimo abakora mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu Rwanda gusa. Byanarenze imbibi z’Igihugu bamwe bakorera mu bindi bigo bitandukanye mu Kerere ka Afurika y’Iburasirazuba”.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AUCA akaba n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Dr. Byilingiro Hesron yibukije abasoje amasomo ko ubumenyi bafite babukoresheje nabi bitabateza imbere bo n’umuryango mugari bagiye gukorera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko AUCA ari imwe muri kaminuza zikorera mu Rwanda zihagaze neza mu ireme ry’uburezi iha abayigamo agira ati: “Abarangiza muri AUCA baza ku isoko ry’umurimo mu nzego zitandukanye barashimwa bigaragaza ko ubumenyi bahavana buhagaze neza. Abenshi basoza amasomo hano ubona ko isoko ry’umurimo ribishimiye nasaba iyi kaminuza gukomerezaho no mu yandi mashami.”

Yakomeje agira ati: “Ibigo by’amashuri birenga 70% mu byo dufite ni iby’abanyamadini. Iyo ibikorwa bakora birenze kubwiriza ubutumwa bikajya mu guhindura ubuzima bw’abantu bigirira Igihugu akamaro ndetse Leta ikababona nk’abafatanyabikorwa.

AUCA ni kimwe mu bigo byashinzwe n’Abadivantisiti kandi ntibivuze ko abahiga bose babarizwa muri iryo dini. Ibyo rero ni byo dushyigikira kuko biha amahirwe buri wese akiteza imbere agateza imbere n’Igihugu”.

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati, yahaye impamyabumenyi abanyeshuri basoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu bya Kaminuza bagera kuri 576

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.