× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musanze: Aline Mbabazi yatakambiye Imana ngo imukure mu mapingu aboheshejwe-VIDEO

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Musanze: Aline Mbabazi yatakambiye Imana ngo imukure mu mapingu aboheshejwe-VIDEO

Ubanza ibyahanuwe byasohoye ngo "Nimwanga kundirimbira amabuye azandirimba". Umwana muto cyane Aline Mbabazi w’i Musanze yongeye gusohora indirimbo yitwa "Mbohora" icyebura abantu banga gukizwa bitwaje ibigeragezo.

Ni indirimbo yifashishije mapingu mu gutakambira cyane Uwiteka Imana ngo imukureho iminyururu imuboshye. Abajijwe imvano y’iyi ndirimbo, Mbabazi yavuze ko ari inkuru mpamo yaturutse ku muntu baganiriye kungingo yo gukizwa agakorera Imana agaragaza ko bidashoboka kubera ibigeragezo.

Nyuma yo kumva ubwo buhamya yabuganirijeho Didace Turirimbe umunyamakuru wa Yongwe Tv kuri ubu uri kumufasha nawe yifashisha undi muhanzi witwa Eric Igirimbabazi handikwa iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo.

Abajijwe niba nyuma y’iyi ndirimbo ya kabiri kuri we atagiye kuzima abantu barimo itangazamakuru bakamubura nk’uko bikunze kugenda, Mbabazi yanze gusubiza iki kibazo ahitamo ko kibazwa Didace kuri ubu ufite mu nshingano ze kumufasha (Management).

Asubiza iki kibazo, Didace yavuze ko nta gahunda yo guhagarika umurimo w’Imana. Yagize ati: "Nta Gahunda yo guparika dufite, twiteguye gukorana Imbaraga nyinshi kugirango uyu mwana abashe gukora umurimo w’uwamutumye hakiri kare butarira doreko afite byinshi byo guha abanyarwanda."

"Mbohora nanjye ndifuza kuba mu mugabane wawe" - Aline Mbabazi mu ndirimbo ye nshya

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA ALINE MBABAZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mpisemo guhora nyizwa nka alne mbabazi

Cyanditswe na: peace   »   Kuwa 17/02/2024 09:20

Misemo guhora nyizwa nka alne mbabazi

Cyanditswe na: peace   »   Kuwa 17/02/2024 09:18

You are well, God’s peace be with you and continue to be well

Cyanditswe na: De dj saintan présent   »   Kuwa 13/02/2024 00:41

You are well, God’s peace be with you and continue to be well

Cyanditswe na: De dj saintan présent   »   Kuwa 13/02/2024 00:40

Imana igukomereze impano mukobwa mwiza gusa nyine urarenze pee
You are well, God’s peace be with you and continue to be well. 🥰🥰❤️❤️❤️❤️❤️

Cyanditswe na: De dj saintan présent   »   Kuwa 13/02/2024 00:37