× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muri Kigali Convention Centre habereye amasengesho yo gusengera Igihugu no gushimira Imana

Category: Leaders  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Muri Kigali Convention Centre habereye amasengesho yo gusengera Igihugu no gushimira Imana

Mu nyubako ya Kigali Convention Centre, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, habereye amasengesho yo gusengera u Rwanda arusabira guhirwa, no gushimira Imana ku bwo kuba yararufashije mu bihe bishize.

Aya masengesho yateguwe n’Umuryango witwa Rwanda Leadership Fellowship. Impamvu yatumye hategurwa aya masengesho y’umunsi umwe, ni ukugira ngo Abanyarwanda babonereho uburyo bwo gushimira Imana bafatanyirije hamwe, hatitawe ku idini cyangwa itorero iryo ari ryo ryose.

Ibyo bashimira Imana ni ibyo yabakoreye mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga imyaka yagize manda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame watorewe kuyobora iyo manda yari iya gatatu, guhera mu mwaka wa 2017 kugera mu mwaka wa 2024, igihe manda y’Umukuru w’Igihugu yari ikiri imyaka irindwi (7).

Muri iyo manda Paul Kagame yagejeje Igihugu ku bintu byinshi bitandukanye, amahoro akomeza kurangwa mu Rwanda, kandi ubumwe n’ubwiyunge mu Baturarwanda burushaho gufata indi ntera.

Ibikorwa remezo byo byabaye byinshi bidasubirwaho, aho byarangiye havuguruwe Sitade Amahoro izajya iberamo n’ibindi bikorwa bitandukanye, urugero nk’amasengesho azaberamo ku wa 29 Nzeri 2024.

Ni amasengesho azaba mu rwego rwo gushimira Imana yiswe Rwanda Shima Imana, ku bw’ibyo yakoze mu myaka 30 ibikorera Abanyarwanda bari bakimara kuva mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uretse gushimira Imana ko u Rwanda rwageze ku iterambere ryisumbuye, nanone irashimirwa kuba yarafashije Abanyarwanda mu gihe cy’amatora akagenda neza.

Paul Kagame yari ahanganye n’abantu babiri, ariko kubarusha amajwi akagira hafi ijana ku ijana ntibyatumye habaho imvururu cyangwa imyigaragambyo nk’uko bigenda mu bindi bihugu, urugero nko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho Donald Trump wari uri kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu yarashwe ku gutwi mu bihe byo kwiyamamaza, ibintu bitigeze biba mu matora yo mu Rwanda.

Aya masengesho kandi araba arimo umwanya wo gusaba Imana kurinda Abanyarwanda muri rusange no kuyiragiza by’umwihariko manda nshya u Rwanda rwinjiyemo. Ni manda yatangiye neza nyuma y’amatora yabaye ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024, ikaba izarangira mu mwaka wa 2029.

Ni amasengesho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abayobozi bahagarariye amadini n’amatorero atandukanye, urugero nka Apotre Masasu uyobora itorero rya Restoration Church, abakozi ba Leta, abikorera n’abandi.

Aya masengesho yabereye muri Kigali Convention Centre, yanyujijwe ku bitangazamakuru bitandukanye ari kuba ako kanya (live), cyane cyane iby’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Reba amafoto y’abitabiriye aya masengesho bo mu nzego nkuru za Leta n’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye

Apotre Masasu wa Restoretion Church na we yitabiriye aya masengesho yo gushimira Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.