× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’ay’Abadepite mu mwaka wa 2024

Category: Leaders  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Gahunda y'amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'ay'Abadepite mu mwaka wa 2024

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje amatariki y’ingenzi agomba kwitabwaho mu gihe Abanyarwanda bitegura gutora Umukuru w’Igihugu (Perezida wa Repubulika y’u Rwanda) ndetse n’Abadepite.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba mu kwezi kwa Nyakanga 2024, kuva ku wa 14 kugera ku wa 16. Abanyarwanda bo mu Rwanda n’abo hanze barengeje imyaka 18 y’amavuko bazaba bemerewe gutora umwe mu bakandida bemewe (bafite kandidatire zemewe).

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Gasingizwa Oda yagize ati: “Turasaba Abanyarwanda kuzitabira aya matora ari benshi kugira ngo bagire uruhare mu kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi zizatorerwa. Turasaba kandi abiyamamaza kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza mu gihe cyo kwiyamamaza kugira ngo hatazagira ikibangamira aya matora.”

Yakomeje agira ati: “Tuzakomeza gutanga ibiganiro bihugura Abanyarwanda bose muri rusange, by’umwihariko abakorerabushake bazafasha mu matora n’abafatanyabikorwa, kugira ngo twese tugire ubumenyi buhagije kuri aya matora n’uburyo azakorwamo, hatazagira ucikanwa kubera kutamenya.”

Nk’uko byanditse mu Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, “Kuri ubu, Abanyarwanda bangana na miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9.500.000), ba¬te imyaka 18 kuzamura, bari ku Iisiti y’itora. Abagera kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) ni bo bazaba batoye bwa mbere.

Kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hakoreshejwe
kode *169#. Utabasha gukoresha ikoranabuhanga, cyangwa u¬te ikindi kibazo, agana abakorerabushake bari gukorera ku tugari, bakamufasha.

Kuri iyi nshuro, amatora azakorerwa kuri site z’itora 2.441 zifite ibyumba by’itora 17.400 mu Gihugu hose.

Umwaka wa 2024 ugeze Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari we Mukuru w’Igihugu, kandi ni umwe mu bakandida baziyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu.

Niba wifuza kureba uko amatariki akurikirana kuri gahunda y’amatora muri uyu mwaka wa 2024, reba amafoto akurikira:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.