× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kazarwa Gertrude; Umuyobozi Mushya w’Umutwe w’Abadepite yahishuye ko yihebeye Ambassadors Of Christ

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kazarwa Gertrude; Umuyobozi Mushya w'Umutwe w'Abadepite yahishuye ko yihebeye Ambassadors Of Christ

Umukristo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Kazarwa Gertrude uherutse gutorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatangaje ko akunda cyane Korali ya Ambassadors Of Christ.

Uyu mugore uzwi nk’uwanga ikinyoma, wiyoroshya, wubaha, ukunda Igihugu, urangwa no kugira urugwiro, akarangwa no gukora cyane, yatangaje ko akunda iyi Korali yamenyekanye mu kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza zitandukanye, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yarahiririye kuba Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 14 Kanama 2024, mu gihe cy’imyaka itanu izarangira mu mwaka wa 2029.

Nubwo yasubije ikibazo kigendanye n’abahanzi akunda mu baririmba indirimbo zisanzwe, akavuga uwitwa Bwiza na Bruce Melodie bakoze indirimbo yo kwamamaza Paul Kagame mu gihe yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda, ariko ngo ubusanzwe yikundira indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, kuko na we ari Umukristo mu Itorero ry’Angilikani y’u Rwanda.

Ni mu gihe iyi korali akunda ya Ambassadors Of Christ yo ibarizwa mu ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi rimaze gushinga imizi mu bihangano byamamaza ubutumwa bwiza byakunzwe n’abantu benshi.

Yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Nyabisindu ahazwi nk’i Ntete. Afite umugabo akaba n’umubyeyi w’abana batatu (umwe w’umuhungu na we akaba afite umuryango).

Yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka itanu, kuva muri Nzeri 2014 kugera Nzeri muri 2019, aho yari Umuyobozi wa Komite ishinzwe Politiki n’Ibikorwa bya Guverinoma. Mbere yo kwinjira muri Sena, yakoranye na World Vision mu gihe kirenga imyaka icyenda.

Yagaragaje ko agira indangagaciro zo kumenya gushaka inshuti nziza, kwigira ku bandi no kutagendera mu kigare, gukunda abantu, guca bugufi no kubaha abakuru n’abato ndetse no gutega amatwi buri wese.

Nk’umubyeyi ufite abana, iyo atari mu nshingano nk’umuyobozi akunze kuba ari kumwe n’umuryango we kandi akanyuzamo agakora siporo yo kugenda ndetse agakunda no gusenga. Yemeza ko hari indangagaciro abona ku bandi akumva yazigiraho by’umwihariko izishingiye ku gukora cyane.

Perezida Paul Kagame ni we muntu kuri ubu afatiraho icyitegererezo kubera imiyoborere ye itangaje:

Yashimangiye ko urebye uko Paul Kagame yayoboye u Rwanda rwari ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho rugeze uyu munsi ubona ko yaruhinduye rwiza bishingiye ku miyoborere ye myiza.

Yagize ati: “Buriya ikintu kiba gikomeye, urabona ndi mukuru nabonye Leta zitandukanye, ubu nibwo nabonye ubuyobozi bwita ku munyarwanda, bukavuga ngo umunyarwanda abuze iki? Ndetse umuyobozi akaba yanarara adasinziriye yibaza impamvu Umunyarwanda atabona ikintu runaka.”

Kazarwa yagaragaje ko urukundo yikunda rutuma ashimira Imana uko yamuremye ndetse akanezezwa n’imiterere ye ku buryo nta rugingo na rumwe rwe adakunda.

Nk’umugore, akunda kubona umugabo ukora cyane, ugira umwete, kuko udakora aba ahamagara ubukene. Ikindi ni ngo akunda uwirinda ikinyoma, akirinda gufata ibitari ibye ngo abyiyitirire ndetse n’unyurwa n’ibyo afite.

Yatanze inama ku rubyiruko agira ati: “Inama naha urubyiruko ni ugukunda igihugu cyawe, ukibuza ikintu icyo ari cyo cyose cyagutesha agaciro. Urubyiruko rukwiye kwihesha agaciro, rukwiye gukora kuko ruri mu gihugu cyiza, cyitwitaho kandi ni ngombwa kwiga.”

Ambassadors Of Christ izwi mu ndirimbo zirimo "Nimekupata Yesu" yarebwe inshuro zirenga miliyoni 40, "Yatupasa Kushukuru" yarebwe inshuro zirenga miriyoni 13, "Hoziana", ""Ni Kwanini" n’izindi zarebwe n’ababarirwa mu mamiriyoni kuri YouTube kandi si Kazarwa gusa wabakunze, ahubwo n’Abanyarwanda benshi utibagiwe n’abanyamahanga bihebeye iyi korali.

Kazarwa Gertrude afatira icyitegererezo kuri Perezida Kagame

Src: Igihe.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.