× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ambasaderi wa Amerika muri Israel yamaganye ibitero byibasira itorero rya gikirisitu n’abaturage b’i Taybeh

Category: Leaders  »  3 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ambasaderi wa Amerika muri Israel yamaganye ibitero byibasira itorero rya gikirisitu n'abaturage b'i Taybeh

Taybeh, West Bank – 20 Nyakanga 2025, Ambasaderi wa Amerika mu gihugu cya Israel, Mike Huckabee, yamaganye ibitero byibasira itorero rya gikirisitu n’abaturage b’i Taybeh.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israel, Mike Huckabee, yatangaje ko ibitero byibasiye umudugudu wa gikirisitu wa Taybeh n’urusengero rwayo rwa kera ari “icyaha cyibasira abantu n’Imana”.

Ibi yabitangaje nyuma y’uruzinduko yagiriye i Taybeh ku wa Gatandatu, aho abaturage batangaje ko bamaze iminsi barimo kugabwaho ibitero n’abimukira b’Abayahudi (settlers), harimo igitero cy’inkongi cyakozwe ku rusengero rwa St. George, rwubatswe mu kinyejana cya 5.

Huckabee, uzwi cyane nk’umwe mu bashyigikiye Israel baturutse mu Itorero ry’Abanyamerika ba Evangelical, yavuze ko gusenya ahantu hatagatifu ari “igikorwa cy’iterabwoba”, asaba ko abakigizemo uruhare “bakurikiranwa kandi bagahanwa bikomeye.”

Mu butumwa yasohoye kuri X (yahoze ari Twitter), yagize ati:“Kugaba igitero ku rusengero, ku musigiti cyangwa ku isinagogi ni icyaha – si icyaha gusa ku bantu, ahubwo ni icyaha ku Mana.”

Yongeyeho ko abasenga bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro, kandi ko abo mu gace ka Taybeh – benshi muri bo ari Abakirisitu – bagomba guhabwa icyubahiro.

Ibi bitero byagarutsweho n’abayobozi b’amatorero yo muri ako gace, bavuga ko ari uruhurirane rw’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwiyongera, ariko Leta ya Israel ntigire icyo ibikoraho. Ibyumweru bibiri bishize, abaturage batatu biciwe mu bice bikikije Taybeh, kandi ibikoresho byo kuvoma amazi byarangijwe.

Mike Huckabee yavuze ko azakomeza gusaba ko abahohotera abaturage bahagarikwa, kandi ko nk’uhagarariye Amerika, ahagarariye abayoboke b’amadini yose baba muri Israel – Abakirisitu, Abayahudi n’Abayisilamu.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kugaragara impungenge mu bijyanye n’uruhushya rw’abakerarugendo b’Abakirisitu bashaka gusura Israel, aho Leta ya Amerika iherutse kugaragaza impungenge ku gutinda guhabwa visa.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israel, Mike Huckabee (hagati), hamwe na Meya w’Umudugudu wa Taybeh, Suleiman Khourieh (ibumoso), basura urusengero rwa St. George rwubatswe mu kinyejana cya gatanu, ruherereye mu mudugudu wa Taybeh w’Abakirisitu b’Abanyapalestina, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ramallah, mu gace ka West Bank, ku wa 19 Nyakanga 2025.

Mu duce duturiye Taybeh, inzego z’ubuyobozi bwa Palestina zatangaje ko abimukira b’Abayahudi bishe abantu batatu ndetse bakangiza burundu amasoko y’amazi menshi mu byumweru bibiri bishize. Igitero cy’inkongi y’umuriro cyabaye ku ya 7 Nyakanga kuri ruriya rusengero rwa St. George, rusigaye nk’ibisigazwa by’amateka y’ikinyejana cya gatanu, cyabaye nk’isonga ry’ibindi bitero byinshi abaturage bashinja abimukira b’Abisirayeli.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.