Uwizeye Ange Nicole, umuhanzikazi mushya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi ku izina rya Ange Nicole, yasubuiyemo indirimbo yo mu Gitabo bituma benshi bongera kuyikunda kurushaho.
Iyi ndirimbo Ange Nicole yasubiyemo mu ijwi ryiza cyane, yitwa Munsi y’Umusaraba, ikaba ari iya 251 mu Gitabo. Uburyo yayiririmbyemo ni bwo bwatumye ikundwa cyane, dore ko afite n’umucuranzi udashakisha.
Asubiyemo iyi ndirimbo Munsi y’Umusaraba mu gihe iye bwite yise "Buri Gihe" yagiye hanze ku wa 24 Gicurasi 2024 ikomeje gukora ku marangamutima y’abantu benshi.
Indirimbo ya mbere Ange Nicole yashyize hanze ni iyitwa "Ishobora Byose" yasohotse mu mwaka ushize wa 2023, ari na wo yatangiriyemo gukora indirimbo ku giti cye. Yagize ati: “Hashize umwaka ntangiye gukora indirimbo zange bwite, ariko hari izindi nakoranye n’abandi mbere ndetse n’izi nsubiramo.”
Nk’uko abivuga, umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni ibintu bimurimo, dore ko yatangiye kuririmba akiri umwana, muri Korari y’Abana yo ku Cyumweru (Sunday School, Ecole de Dimanche).
Mu magambo ye abivuga agira ati: “Nakuze ndirimba muri korari z’abana, rero nakuze mbikunda, noneho nkura ndirimbana n’abandi baririmbyi bakuru, ndushaho kubikunda. Nakuze numva mbikunze, bindimo.”
Akomeje gushimangira ko atajya atenguha abafana nk’uko yabibwiye Paradise ubwo yagiraga ati: “Nge sinjya ndambira abantu, ni yo mpamvu njya ncishamo nkaririmba na ziriya zo guhimbaza Imana zo mu Gitabo cyangwa ngakora cover (kuzisubiramo).”
Asaba abamukurikira kurushaho kumushyigikira binyuze mu masengesho, cyane ko na Bibiliya idusaba gusenga dusabira abandi. Uwizeye Ange Nicole ni Umukristo mu Itorero rya Bethammi Fellowship Church, riherereye mu Mujyi wa Kigali.
Gusubiramo indirimbo yo mu Gitabo ’Munsi y’Umusaraba’ byatumye benshi bakunda Ange Nicole utajya acika intege