Tugiye kubagezaho ubutumwa bw’umukobwa ugisha inama nk’uko biri mu butumwa yanyujije kuri Radio Rwanda mu kiganiro "Amahumbezi".
"Muraho bakunzi ba Radio Rwanda. Ndi umukobwa, nanjye nagira ngo mugire inama. Mfite umuhungu dukundana tumaze imyaka 3 dukundana kandi turitegura kubana mu mwaka utaha.
Ikibazo mfite ni uko njye ndi umusiramukazi, we akaba umunyagaturika. Nabibwiye ababyeyi bambwira ko batazemera ubukwe bwacu natemera kuba umusiramu ngo cyeretse yemeye kumuba twajyera mu rugo rwacu agahita asubira mu idini rye.
Nabibwiye umuhungu nawe yaranze. Yambwiye ko n’iyo nabimutera mu rushijye atabikora kandi nanjye mu rugo bambwiko nindamuka nemeye kuba umugatorike nzahita mva mu rugo;
Nkashaka aho nzakorera ubwo bukwe kandi bazahita baca mu muryango, sinzaba nkyitwa umwana wabo, kandi pee turakundana. Mumbabarire mugire inama ndaremerewe cyane".
Ni iyihe nama wamugira?