× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mukwiriye kumpa impamyabusomyi kuri Paradise! Mizero Fred Usoje Kaminuza muri RP-Huye

Category: Business  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mukwiriye kumpa impamyabusomyi kuri Paradise! Mizero Fred Usoje Kaminuza muri RP-Huye

Mizero Fred usoje amasomo ye mu Mashuri Makuru y’Ubumenyingiro (University of Rwanda Polytechnic) mu Ishami rya Huye, nyuma yo kumara igihe kinini asoma inkuru za Paradise.rw yayisabye impamyabusomyi.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise ku wa 22 Ugushyingo 2024, Mizero Fred wavutse ku wa 10 Kamena 2001, akavukira mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Maraba, mu Kagari Shyembe, mu Mudugudu wa Kizi, yatangaje ko iyo arebye ukuntu amara umwanya munini asoma inkuru za Paradise akwiriye kubihererwa icyangombwa (icyo twise impamyabusomyi) kuko ngo atekereza ko nta muntu umurusha kuzisoma.

Fred yatangiye gusoma inkuru zo mu binyamakuru kuva kera akiga mu mashuri abanza aho yigaga kuri G S Shyembe, akomeza kuzisoma akiga mu cyiciro rusange (Ordinary Level) ahitwa Lycee de Rusatira kugera mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Advanced Level) aho yigaga kuri Group Scolaire Notre Dame de la paix Cyanika.

Mizero Fred abisobanura yagize ati: “Ubusanzwe nakuze mfunikisha amakayi inkuru zo mu binyamakuru. Niba wibuka Imvaho Nshya uko yabaga imeze, yabaga yanditse mu ndimi zitari Ikinyarwanda gusa. Iyo nagwaga ku k’Ikinyarwanda nagaheraga ruhande kugera ngasoje, nkabona kugafunikisha.

Muri Segonderi ho nasomaga za Ninyampinga, cyane ko rimwe na rimwe bazihaga abakobwa ku buntu, nge nkaba nazibaguraho. Na zo narazisomaga kugera nzirangije, iyo ari yo yose. Ubu rero byaroroshye, tuzisanga kuri google.”

Mu buzima bwe bwose, Mizero Fred avuga ko yakunze gusoma inkuru zo mu binyamakuru, ariko ko yanasomaga Bibiliya yivuye inyuma, akanasoma ibitabo by’imfashanyigisho zayo.

Paradise yamubajije umubare w’imirongo yaba yarafashe mu mutwe agira ati: “Icyo kibazo sinagishobora, ariko ugiye umbaza kuri buri ngingo nakubwira umurongo uyivugaho. Wavuga ku rupfu, ku burwayi, ku bukene, ku nkuru za Dawidi, mbese icyo ushaka cyose ariko utambajije umubare.”

Yakomeje agira ati: “Ngira gahunda ihamye yo gusoma Bibiliya, kuva kuri paje ya mbere kugera ku ya nyuma. Ubusanzwe mba nshaka gucukumbura ngo menye ibintu byinshi, ni yo mpamvu n’inkuru zo mu binyamakuru nzisoma, cyane ko kubera ishuri byangoraga kumva amakuru kuri radiyo, iyo nshaka kuyamenya nsura ibinyamakuru byandika.”

Yageze kuri Paradise agira ati: “Nkubwiye ko nsoma inkuru zose zose za Paradise naba mbeshye, ariko hari ingingo nkunda gusomaho, izivuga ku iterambere (Development), ku buyobozi (Leaders), ku buzima (Health), ku rukundo (Love) ku ijambo ry’ubwenge (word of wisdom), ku mateka (History), ku burezi (Education) no kuri Business.… Urumva ko no kuba nzi ubwoko bw’inkuru mukora ari gihamya y’uko nzisoma.”

Ibi byatumye asubiza iki kibazo kigira kiti: “Inkuru wasomye bwa mbere kuri Paradise ni ivuga ngo iki?” Yasubije agira ati: “Ni ivuga ku mabuye y’agaciro ari mu Rwanda” (iyo nkuru ifite umutwe ugira uti: “Mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro afite agaciro ka Miliyari zirenga 150 z’amadorali”).

Ni inkuru yashyizweho ku wa 26 Nzeri 2023. Ubu umwaka urenzeho amezi abiri Mizero Fred atangiye gusoma inkuru nk’izo cyane cyane izivuga ku bucuruzi, iterambere, imyidagaduro, inama n’izindi.

Icyo gihe asoma inkuru ya mbere yigaga mu Mashuri Makuru y’u Rwanda (Rwanda Polytechnic) aho yigaga ibijyanye n’ubutaka (Land surveying Technology), cyane ko muri Segonderi yize ubwubatsi (Building Construction).

Nyuma yo kurangiza amasomo ya Kaminuza muri RP-Huye [yahoze yitwa IPRC Huye], ubu yagiye mu kazi aho akorera mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Fumbwe, ahitwa i Nyagasambu mu ga centre, akaba akorana na AC Home Design Ltd.

Batanga service zitandukanye zirimo -First land registration (Kubarura ubutaka butabaruye), -Land Sub Division (kagabanyamo ubutaka mo ibice), - Guhuza ubutaka, - Boundary correction (gukosora imbibi), - Physical plan (Gukora ibishushanyombonera);

- Map making (gukora amakarita atandukanye nka topographic map, administrative map n’ayandi), - Road design and setouts (gutarasa imihanda), - Irrigation and drainage set out (gutarasa imiyoboro ya mazi yo kuhira mubutaka);

- Mining Survey (igenzura ryubucukuzi bw’amabuye yagaciro), - Application of remote sensing technology in Environment degradation, - provision of building permits (gusaba impushya zo kubaka), na Construction services (kubakisha).

Ibi byose abikorana indangagaciro za gikristo. Yagize ati: “Kugira ngo akazi kange ngakore neza mbanza gusenga, nkiragiza Imana mu byo ngiye gukora kandi nagasoza na bwo nkayishimira.

Kuba ndi Umukristo bituma mba inyangamugayo mu kazi kange, ngakorera abakiriya ibyiza kuruta ibindi mu byo nshoboye, kuko aho umuntu aba ari hose Imana iba imushyizeho ijisho.”

Mu karuhuko, anyarukira kuri Paradise akareba niba nta nkuru iriho yaba asoma. Yagize ati: “Iyo ndi mu karuhuko, aho kujya kuri za Instagram na za Facebook zikunda kubaho amakuru y’ibihuha, njya mu binyamakuru, kuko njye nta bwo nkunda amatiku.”

Igituma yibanda kuri Paradise ngo ni uko itanga amakuru yizewe kandi atarangwamo amatiku. Yabivuzeho ati: “Sindabona inkuru isebya umuntu kuri Paradise. Ubu urebye mu byo nshaka cyane kuri Chrome, Paradise.rw wayisanga mu bya mbere. Ahubwo muzampe icyangombwa cy’uko ndi umusomyi ukomeye wa Paradise.

Iki cyangombwa iyo Paradise iba igitanga, cyari kuba impamyabusomyi. Ukeneye ko Mizero Fred wiyemeje guhesha Imana ikuzo mu byo akora byose agufasha muri serivise batanga wamushakira kuri nimero 0786532159, Email: [email protected], Company: AC Home Design Ltd, Instagram: a.c.home-design ltd, Location: East-Rwamagana-Fumbwe-Nyagasambu centre, kandi Serivise zose zikorwa imbonankubone cyangwa kuri interineti (online) aho ari ho hose mu Gihugu.

Gusoma ni cyo kintu Mizero Fred akunda

Igifasha Mizero Fred gukora akazi neza, ni indangagaciro za gikristo zituma aba umwizerwa kandi akaba inyangamugayo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.