Trinity For Support (TFS), ushaka wabiha igisobanuro cy’umusemburo w’iterambere ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) mu Rwanda bishingiye ku mashusho meza.
Mu rugendo rw’umuziki wa Gospel, gushaka umufasha wizewe ni intambwe ikomeye ku bahanzi bashaka kugera kure no kugira ingaruka nziza mu mitima y’abumva indirimbo zabo.
Trinity For Support (TFS), label nshya yashinzwe mu wa 2023, ni urubuga rw’ibanze ruhora rushyigikira, ruteza imbere, kandi rukayobora (managing) abahanzi ba Gospel mu buryo bugezweho, bw’umwuga kandi bufite ireme.
Ariko se, ni iki cyatuma umuhanzi wese yifuza gukorana na TFS? Dore ibintu bitatu by’ingenzi byerekana ko TFS ari umufasha udasimburwa mu rugendo rwawe rwa muzika niba uririmba Gospel cyangwa ubiteganya:
1. Gushyigikira impano no kuzamura ireme ry’ubuhanzi mu buryo bugezweho:
TFS ifasha abahanzi gutera intambwe ikomeye mu gutunganya no gusakaza ibihangano byabo hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.
Ntibibanda gusa ku gutunganya indirimbo mu buryo bwa audio na video, ahubwo banategura amahugurwa yihariye ku buhanzi no ku buryo bwo kwamamaza, bikaba bifasha umuhanzi kumenya uburyo bwo guhanga udushya, kugera ku isoko mpuzamahanga, no gukora umuziki ufite ubutumwa buhamye bwa Gikristo.
2. Umuyoboro ukomeye w’ivugabutumwa n’ubufatanye bukomeye:
TFS si label isanzwe, ni umuyoboro w’ivugabutumwa uhurije hamwe amatorero, imiryango itegamiye kuri leta n’abandi bafatanyabikorwa bifuza guteza imbere ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana. Ukorana na TFS ntaba ari umuhanzi w’umwuga gusa, ahubwo aba ari n’umuvugabutumwa w’ubutumwa bwiza, kandi bituma ibikorwa bye bihindura imitima y’abantu ku rugero rurenze urw’umuziki gusa.
3. Gushyigikirwa mu buryo bwuzuye no guhabwa amahirwe yo gukura no kumenyekana:
TFS itanga serivisi zuzuye zirimo kugenzura no gucunga ibikorwa by’umuhanzi (management), inama, ubufasha mu kumenyekanisha ibikorwa no gushishikariza abahanzi gukora ibitaramo binyuranye. Ubu bufasha butuma umuhanzi abasha kwagura umubare w’abamukurikira, bityo bikamufasha kugera ku nzozi ze mu buryo bw’umwuga no ku rwego mpuzamahanga.
Abahanzi bafashijwe na TFS:
Mu mezi make ishize, TFS yamaze gukorana n’abahanzi batandukanye b’abahanga mu ndirimbo za Gospel, ibafasha gukora indirimbo zifite ireme, no gukoresha imbuga zitandukanye mu gusakaza umuziki wabo, kandi iracyakomeje gukorana na bo kuko ubwabo babonye nta yandi mahitamo meza bagira uretse gukomeza.
Abahanzi barimo Divine Nyinawumuntu, bazwiho ubuhanga mu kuririmba no guhanga indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, babona TFS nk’umufasha ukomeye mu rugendo rwabo.
(Reba amashusho y’indirimbo ye Lahayiloyi yafashwe na TFS)
Ni kimwe no ku musizi witwa Umurizabageni Nadia
(reba amashusho y’igisigo Data Nzira Iki kuri YouTube).
Ibyiza byo gukorana na TFS:
Nta gushidikanya, gukorana na Trinity For Support ni ukwikorera utuntu twiza mu muziki wa Gospel. Ni isoko y’ibitekerezo bishya, inyunganizi y’iterambere ry’umwuga, n’umuyoboro wizewe wo kugera ku bafana benshi, bityo umuhanzi ntabe ari we gusa utera imbere ahubwo ubutumwa bwa Gikristo bugasakara hose.
Niba uri umuhanzi wa Gospel ushaka ko impano yawe ijya kure, ushaka guhanga udushya, no kugira uruhare mu ivugabutumwa rikora ku mitima y’abantu, Trinity For Support ni bo bagomba kuguherekeza.
Ese koko TFS yagufasha kugera kure?
Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’amashusho y’indirimbo za Gospel no kuyihutisha, Trinity for Support (TFS) yazanye mu Rwanda umu-producer w’umuhanga, Mugisha Patient For Sure, uzwi cyane i Burundi mu gutunganya amashusho y’abahanzi bakomeye. Uyu mu-producer, uyobora Focus Studio, yasinye amasezerano y’ubufatanye na TFS, aho agomba gufasha abahanzi gukorera amashusho y’indirimbo ku gihe kandi afite ireme.
Ev. Frodouard Uwifashije, CEO wa TFS, yavuze ko kumugeza mu Rwanda byasabye imbaraga nyinshi, kuko bifuza gukemura ikibazo cy’itinda ry’amashusho abahanzi bahura na cyo. Mugisha Patient ni umuyobozi wa label ya TFS, anafatanya na Unlimited Record mu gutunganya no kwamamaza amashusho y’indirimbo za Gospel.
TFS kandi yongereye ubushobozi bwayo mu ikoranabuhanga binyuze ku bufatanye na Mugisha Rambert, umuyobozi wa “Kigali Connect,” mu kuzamura imbuga nkoranyambaga n’izindi mbuga zifasha abahanzi.
Icyerekezo cya TFS ni ugukorera Imana mu buryo bugezweho, itanga serivisi zinoze, ifasha abahanzi ba Gospel kubaho mu cyubahiro no gusakaza ubutumwa bwiza mu Rwanda no hanze yarwo.
Ese ntiwabizera?: Ntuzuyaze—korana na TFS maze utangire urugendo rwawe rw’ubuhanzi buhamye kandi bufite ireme rihoraho.