× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mukamurenzi Clotilde uhatanira akayabo ka Miliyoni 10 Frw muri RSW TALENT HUNT ni muntu ki ?

Category: Artists  »  June 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Mukamurenzi Clotilde uhatanira akayabo ka Miliyoni 10 Frw muri RSW TALENT HUNT ni muntu ki ?

Mukamurenzi Clotilde uri mu bahatanira igihembo cyirenze ibindi muri Gospel y’u Rwanda ni umubyeyi w’umwana umwe akaba imfura mu bana batanu. Akomora iyi nganzo ku mubyeyi we.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Mukamurenzi Clotilde uri mu banyempano 30 babonye itike yo kujya kuri FINAL mu irushanwa RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministries, yadutangarije byinshi ku buzima bwe mu gukorera Imana akiri muto.

Yatangiye agira ati "Nitwa Mukamurenzi Clotilde, navukiye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Kayonza, Umudugudu wa Buhunde. Ndi imfura mu bana batanu, ndubatse mfite umugabo n’umwana umwe".

Abajijwe uko yatangiye kuririmba n’uwo akuraho iyi mpano yasubije agira ati "Natangiye kuririmba nkiri muto muri korari y’abana, nkabona abantu bakoma amashyi simenye ko ari impano yanjye. Naho iyi nganzo nyikomora kuri papa wanjye uherutse kwitaba Imana mu mwaka ushize".

Mukamurenzi ati "Papa yari umuhanzi n’umwanditsi, niwe cyitegererezo cyanjye, niwe nabirebeyeho arabintoza. Yagiye aha indirimbo nyinshi Korari Betsaida ya Assemble of God Kayonza". Avuga ko abandi bahanzi afataho icyitegererezo harimo Gaby Kamanzi na Doen Moen.

Umuhanzikazi Mukamurenzi Clotilde asoza asaba abakunzi be kumutera ingabo mu bitugu akazegukana igihembo cya miliyoni 10 Frw mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT riri kuba ku nshuro ya mbere.

Aragira ati "Ndasaba abakunzi banjye kushyigikira mu kuntora bakoresheje code barabona hamwe no kunsengera kuko isengesho ni ryo rihatse byose".

Akomeza avuga ko "Ijwi ryawe ningenzi kuri njye. Murakoze ku bwo kunshigikira amajwi 5 ni 500 Frw, amajwi 10 ni 1000 Frw, amajwi 20 ni 2000 Frw, gukomeza. Imana ibahe umugisha".

Kuwa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023 ni bwo habaye Kimwe cya kabiri cya RSW TALENT HUNT mu gikorwa cyabereye i Kimironko kuri Zeraphat Holy Church. Abanyempano bagera kuri 93 nibo bahatanye muri iki cyiciro, birangira abagera kuri 30 ari bo gusa babonye itike ya FINAL.

Mukamurenzi Clotilde (Korotirida) yaje ku mwanya wa kane mu bitwaye neza kurusha abandi. Twamubajije ibanga yakoresheje, Clotilde usengera mu itorero rya Assemble of God Kayonza yagize at"Njyewe byandenze cyane, nashimye Imana mu mutima sinari nzi ko naboneka mu bahanzi 30. Imana yantunguye cyane si uko ndi umuhanga ".

Abajijwe ku ntwaro yakoresheje kugira ngo aboneke mu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahatanira miliyoni 10 Frw zizatangwa mu kwezi gutaha kwa 7, yagize ati "Intwaro nakoresheje ni iyo gusenga cyane kuko ndi umunyamasengesho. Ikindi ni uko nagize umujyanama mwiza, umugabo wagiye amba hafi akankosora mu bihangano byajye "

Clotilde ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana RSW TALENT HUNT

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mukamurenzi mwifurije intsinzi Yesu akomeze amurebe neza

Cyanditswe na: Ayebare  »   Kuwa 03/07/2023 04:38

Igihembo aragikwiye rwose ntakabuza p

Cyanditswe na: Rehema Murekatete   »   Kuwa 02/07/2023 16:17

Mukamurenzi nukuri twabonye afite impano tubona kiriya gihembo ariwe uzacyegukana rwose ntakabuza

Cyanditswe na: Aimable Ishimwe   »   Kuwa 29/06/2023 16:57

Nukuri mfashe uyumwanya nshimira Paradise cyane kubwo kubana nanjye muriri hatana Imana ibagirire neza

Cyanditswe na: Mukamurenzi Clotilde   »   Kuwa 29/06/2023 06:04