Umuramyi Muhoza Maombi Honette ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo yo mu gitabo.
Iyi ndirimbo yasubiyemo yitwa "Ai Mana y’ukuri" ikaba indirimbo ya 90 mu ndirimbo z’agakiza, ni imwe mu zifite amavuta ndetse ikaba ikundwa n’abatari bake.
Ni imwe mu ndirimbo Maombi yakoreye ahantu heza, itunganywa n’umu producer w’inzobere anayikorera ahantu heza cyane ndetse biragaragara ko yabanje gupima ikirere, bituma abantu benshi batangira kuyigirira amatsiko mbere y’uko isohoka.
Umwe mu bavuze kuri iyi ndirimbo ndetse agakomoza no kuri Maombi ni Aline Gahongayire. Nyuma yo kubona integuza y’iyi ndirimbo, Aline Gahongayire yabwiye umunyamakuru wa Paradise ati: "Iyi ndirimbo ni nziza, biragaragara ko ifite amashusho meza ndetse n’udushya, uyu muramyi icyo akeneye ni ukuzakorana indirimbo nyinshi n’andi mazina aremereye".
Si Aline Gahongayire gusa kuko hari n’undi mukunzi wa Paradise wavuze ko nyuma yo kubona amashusho y’iyi ndirimbo ahindutse ’umukunzi wa Muhoza Maombi Honette’ mu buryo buhoraho, akaba azajya afata iya mbere mu kureba indirimbo ze no kuzisangiza abandi.
Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Kavoma usanzwe amufasha mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Eric nyiri Capital Records.
Paradise yabajije Maombi impamvu muri iyi minsi ashyize umutima ku ndirimbo zo mu gitabo dore ko iyi ndirimbo ije isanga "Iby’Imana ikora" yakoranye na Kabuhariwe Gentil Kipenzi.
Maombi yagize ati: "Ubusanzwe nakuriye mu itorero rya ADEPR aho nasanze umuryango wanjye usengera. Twakuze turirimba izi ndirimbo biba intandaro yo guzisubiramo zigafasha n’abandi bakunzi bazo".
Uretse iyi ndirimbo hari amakuru Paradise.rw ifite avuga ko haba hari indirimbo uyu muramyi amaze igihe agambira kuyisohora ariko ikaba itarajya ahagaragara.
Abagize amahirwe yo kubona imyandikire yayo batubwiye ko izaba imwe mu ndirimbo zitangaje. Ubwo yabazwaga impamvu iyi ndirimbo yatinze gusohoka, Maombi Honette yavuze ko bitewe n’uburyo iyi ndirimbo yanditse n’imikorere yayo yasanze ari indirimbo yo kwiyonderwa ariko ikaba imwe mu ndirimbo zifite ubusobanuro bukomeye ku muziki we. Yavuze ko irimo kunononsorwa ikazasohoka nyuma y’iyi ngiyi.
Maombi Muhoza Honette ni izina rimaze gushinga imizi muri Diaspora dore ko amaze gukorana indirimbo n’ibyamamare nka Patient Bizimana na Gentil Kipenzi.
Maombi ukunzwe mu ndirimbo "Amakamba" akomeje kwerekwa urukundo
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MUHOZA MAOMBI YARYOHEYE CYANE ABARIMO GAHONGAYIRE