× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muhoza Maombi Honette yateguje indirimbo nshya anavuga ku ndirimbo ye yaheze mu kirere

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Muhoza Maombi Honette yateguje indirimbo nshya anavuga ku ndirimbo ye yaheze mu kirere

Umuramyi Muhoza Maombi Honette ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yateguje indirimbo nshya. Ni indirimbo yo mu gitabo yasubiyemo yitwa "Ai Mana y’ukuri" ikaba indirimbo ya 90 mu ndirimbo z’agakiza.

Ubwo yaganiraga na Paradise, abajijwe impamvu muri iyi minsi ashyize umutima ku ndirimbo zo mu gitabo dore ko iyi ndirimbo ije isanga "Iby’Imana ikora" yakoranye na kabuhariwe Gentil Kipenzi yashyize umucyo kuri iki kibazo.

Maombi yagize ati: "Ubusanzwe nakuriye mu itorero rya ADEPR aho nasanze umuryango wanjye usengera. Twakuze turirimba izi ndirimbo biba intandaro yo guzisubiramo zigafasha n’abandi bakunzi bazo."

Uretse iyi ndirimbo hari amakuru Paradise.rw ifite avuga ko haba hari indirimbo uyu muramyi amaze igihe agambira kuyisohora ariko ikaba itarajya ahagaragara.

Abagize amahirwe yo kubona imyandikire yayo batubwiye ko izaba imwe mu ndirimbo zitangaje.

Ubwo yabazwaga impamvu iyi ndirimbo yatinze gusohoka, Maombi Honette yavuze ko bitewe n’uburyo iyi ndirimbo yanditse ndetse n’imikorere yayo yasanze ari indirimbo yo kwitonderwa.

Avuga ko ari imwe mu ndirimbo zifite ubusobanuro bukomeye ku muziki we. Yavuze ko irimo kunononsorwa ikazasohoka nyuma y’iyi ngiyi.

Maombi Muhoza Honette ni izina rimaze gushinga imizi muri Diaspora dore ko amaze gukorana indirimbo n’ibyamamare nka Patient Bizimana na Gentil Kipenzi.

Maombi ukukunzwe mu ndirimbo "Amakamba" yateguje indi nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.