× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muhanga: Biteguye igiterane cya Ev Egidia Uwase mu buryo bukomeye kuko bazaba bari kwakira umwana wabo

Category: Crusades  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Muhanga: Biteguye igiterane cya Ev Egidia Uwase mu buryo bukomeye kuko bazaba bari kwakira umwana wabo

Itorero rya EAR Gitarama ku bufatanye na Ev Egidia Uwase, bateguye igiterane cyiswe "Abundant Life in Christ" giteganyijwe kuva tariki 22-23/07/2023.

Mu kiganiro na Paradise.rw, umunyamakuru Joel Sengurebe umwe mu bashinzwe kwamamaza iki giterane, yatangaje byinshi ku myiteguro dore ko hasigaye igihe gito kikaba.

Nk’umuntu ufite amakuru ahagije yerekeranye n’imyiteguro, twamubajije uko i Muhanga biteguye iki guterane, ati" I Muhanga biteguye iki giterane mu buryo bukomeye kuko bazaba bari kwakira Umwana wabo Ev.Egidie Uwase utari uhaherutse". Yakomeje agira ati: "Ikindi, ni uko hatari haherutse kubera ibiterane byo hanze, bityo abantu bari babinyotewe".

Pastor Theogene Niyonshuti (Inzahuke) uherutse kwitaba Imana azize impanuka, yari umwe mu bari bategerejwe cyane muri iki giterane dore ko yari ku rutonde rw’abazakibwirizamo.

Joel ati: "Urupfu rwa Pastor Theogene rwasize intimba mu mitima yacu ariko runasiga ingamba zo kurushaho gukorera Imana nk’abazapfa ejo kuko byatweretse ko umuntu akwiriye gukorera Imana nimbaraga ze zose agihumeka.

Tumubajije niba abateguye iki giterane baba baratekereje umusimbura we ndetse n’amazina ye, yatangaje ko umusimbura we ahari ariko akaba ari ’Surprise’ (ibanga) izahabwa abantu habura iminsi mikeya ngo igiterane kibe.

Ni umugisha ukomeye ku banyarwanda kwakira iki giterane no kwakira uyu muvugabutumwa Ev. Egidie Uwase usanzwe azwiho kugira ishyaka ry’umurimo w’Imana, aho yirundumuriye mu kuzana abantu ku mwami Yesu Kristo.

Ni umurimo akora arangamiye ko benshi babonera ubugingo muri Yesu Kristo. Yohana 10:10 "Ariko njyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi". Iyo niyo mpamvu iki giterane cyahawe umutwe uvuga ngo "Abundant life in Christ" (Kubonera ubugingo bwinshi muri Yesu Kristo)..

Mu kiganiro giheruka Paradise.rw yari yagiranye na Ev Damascene Twiringiyimana umuhuzabikorwa w’iki giterane yadutangarije ko bateguye iki giterane "dufite intego yo kwagura ubwami bw’Imana, abatarihana bakire agakiza ndetse abanyamibabaro bishime, kandi abari bafite ibikomere byomorwe na Yesu kristo, kuko ariwe womora intimba zabafite imitima itentebutse.

Yakomeje ati: ”Ugendeye Ku mitegurire y’iki giterane, abazakitabira bazahemburwa nacyo, kuko intego yacu ari ukugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure, kandi buhindure abantu bakire agakiza kandi n’imitima itentebutse isubizwemo imbaraga;

Ari nayo mpamvu twatumiyemo abavugabutumwa batandukanye kandi bose bafite ijambo ry’Imana rizima n’amavuta batabwiriza ubutumwa bwiza bashaka ko bukora icyo bashaka mu mitima y’ababwumva, ahubwo bashaka ko ryo rikora icyo Imana ishaka mu mitima y’abantu bayo".

Iki giterane mbonekarimwe kikaba giteganyijwe kuva tariki ya 22-23/07/2023 kikazajya gitangira saa tanu kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kizajya kibera ahitwa Sion.

Dr.Bishop Jerad Karimba, Musenyeri wa Dioseze ya Anglikani Shyogwe, ndetse na Ev Singirankabo Boniface usengera mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, nibo bazagabura ibyanditswe byera.

Itsinda ryitwa Power of The Cross, Yves Rwagasore kuri ubu urimo gutegura urugendo rw’ivugabutumwa mu gihugu cy’u Burundi na Wellars uzwi ku izina rya Mbereka n’abandi baririmbyi banyuranye, bategerejwe muri iki giterane.

Kwinjira ni Ubuntu ugatahana ibyiringiro bizima no gusubizwamo imbaraga. Paradise.rw tuti "Aho kuhabura waburara".

Iki giterne cyateguwe na Ev Egidia Uwase

Musenyeri Dr.Bishop Jerad ni umwe mu bazagabura ijambo ry’Imana

Kubura muri iki giterane ni ukunyagwa zigahera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.