Mudenge Boniface wo mu Karere ka Rubavu, ntiyarangije amashuri abanza ariko kuri ubu yigisha muri Kaminuza, kubera ubutumwa bwe bw’ubumuntu n’ubwiyunge.
Mu gihe benshi batekereza ko kugira ngo umuntu abe umwarimu muri Kaminuza bisaba amashuri menshi n’impamyabumenyi zikomeye, ubuzima bwa Boniface Mudenge bwerekana ko hari n’ubundi bumenyi buruta impamyabumenyi: ubumuntu, imbabazi n’indangagaciro.
Mudenge Boniface, umugabo w’imyaka 61 ukomoka mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite amateka yakoze ku mitima ya benshi kubera uburyo yahisemo inzira y’imbabazi aho guhitamo inzika n’urwango.
Mu kiganiro aherutse kugirana na KP MEDIA24 ku wa 15 Gicurasi 2026, yavuze ko atigeze arangiza amashuri abanza, kuko ibibazo by’amateka y’u Rwanda byatumye ava mu ishuri akiri muto cyane.
Yagize ati: “Nari ntangiye umwaka wa mbere, ntangiye kwiga kubara kuva kuri rimwe kugera ku icumi. Ibibazo by’amateka yabaye mu Rwanda ni byo byatumye ndeka ishuri. Gusoma no kwandika nabyize ndi umushumba.”
Nubwo amashuri ye yahagaze kare, Mudenge yaje kuba umwe mu bantu bazwi cyane mu bikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa. Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye ibikomere bikomeye, kuko yatakaje mushiki we muto ndetse n’abasaga 51 bo mu muryango mugari we.
Mu kiganiro yahaye The New Times mu 2018, yavuze ko nyuma yo kugaruka mu gihugu muri Nyakanga 1994, aho gutekereza kwihorera yahisemo gutangira urugendo rwo kubaka ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside n’abayikoze.
Mudenge yavuze ko hari Abahutu bamufashije kurokoka, bigatuma yumva Abanyarwanda bose ari bamwe, ari umuntu umwe, kandi ko urwango rutagomba gukomeza kubatandukanya. Yagize ati: “Inzozi zanjye ntabwo zari ukwihorera, ahubwo zari ukubabarira.”
Mu 2009 yashinze umuryango “Inyenyeri Itazima”, agamije gufasha abarokotse Jenoside n’abayikoze kongera kubana mu mahoro. Uwo muryango waje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubwiyunge, kugeza ubwo Mudenge ahabwa umudali w’“Umurinzi w’Igihango” kubera ibikorwa bye byo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu 2017 kandi yahawe igihembo mpuzamahanga cyatanzwe na Search for Common Ground kubera uruhare yagize mu kubaka amahoro n’ubwiyunge.
Uyu mugabo avuga ko nubwo atize amashuri menshi, ubu yigisha muri Kaminuza z’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, aho atanga amasomo ajyanye n’ubumuntu, indangagaciro n’amahoro.
Ati: “Ubwenge buva ku Mana. Umuntu wigira ku birenge by’Imana yaturemye, uwo ni umunyabwenge.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ubumenyi budafite indangagaciro ari uko bushobora gukoreshwa nabi. Ati: “Iyo abantu bagize ubwenge badafite ubumuntu n’indangagaciro, bwa bwenge babukoresha nabi. Ubumenyi bukwiriye gusanga indangagaciro.”
Mudenge ashimangira ko ibyo yigisha atari amasomo asanzwe gusa, ahubwo ko yigisha umuntu kuba “umuntu nyamuntu”, gukunda amahoro no kubabarira.
Ati: “Nigisha kubabarirana. Nageze igihe cyo kutagirirwa imbabazi, ariko ngira n’igihe cyo kubabarira.”
Yavuze kandi ko yabaye Umudivantiste mu 1982, akabatizwa mu 1983, nyuma akaza gukora umurimo w’ivugabutumwa n’ubushumba.
Mu 1988 yinjiye mu iseminari i Kigali, ariko muri iyo myaka bamwe bamushinjaga gukorana n’Inkotanyi kubera uburyo yavugaga ubutumwa hanze y’Igihugu, kuko yajyaga muri Kenya.
Mudenge Boniface ni urugero rw’umuntu wahisemo gukoresha ububabare bwe nk’inzira yo gukiza abandi, aho kubwubakiraho inzika.
Mudenge yahawe umudali w’“Umurinzi w’Igihango” kubera ibikorwa bye byo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda