Nyuma ya Aimé Uwimana na Dukunde Laetitia baririmbanye indirimbo bise "Mu bwiza", kuri ubu umuramyi Mahoro Isaac nawe yahuje imbaraga na Mfitimana Vumilia wamamaye mu ndirimbo zirimo "Nyigisha" yenda kuzuza abantu miliyoni kuri Shene ya YouTube.
Ntibyari kudukundira kwiyumanganyiriza muri aya mavuta ahubwo nka Paradise.rw twatebutse ay’intashya tuganira na Mahoro Isaac wagize iki gitekerezo cyiza cyo kwisunga Vumilia, aduha imvo n’imvano y’ubu bufatanye ndetse n’amavu n’amavuko y’iyi ndirimbo.
Yagize ati" Indirimbo "Urukumbuzi" nayitekereje nyuma y’ibyago byari bimaze iminsi biba uko nakomezaga gusoma Bible nibwo natangiye kumva Yesu yaza kuko dufite isezerano ko azagaruka akatujyana kandi tukamurebesha amaso. Niho byavuye ko mfite Urukumbuzi rwo kuzamubona amaso ku maso nkamureba"
Yavuze ko igitekerezo cyo gukorana na Vumiliya cyavuye kuri we (Isaac) ndetse n’Abajyanama be bamufasha muri muzika. Yavuze ko imikoranire n’abandi baririmbyi ikomeje kwaguka.
Yagize ati" Ngira ngo twakoranye na Pr Karangwa Appolinaire na Vumiliya ariko hari n’Abandi tuzagenda dukorana ndetse hari korali imwe twifuza gukorana biri mu igendamigambi kimwe n’Ibindi bikorwa biri imbere."
Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo afatanyije n’abarebera inyungu ze bifuza gukora izindi kuko batazigera bahagarara gushyira hanze indirimbo ndetse n’ibindi bikorwa by’Ivugabutumwa biyemeje.
Ku byerekeye gahunda z’ibitaramo yavuze ko uretse icyo batumiwemo cya Korali Abagenzi bateganya gukomeza kwitabira no gukora ibitaramo by’umwihariko mu mwuka wa 2024.
Gusa yavuze ko ataramenya itariki kuko byose bizava mu nama agirana n’itsinda rirebera inyungu ze riyobowe na bwana Niyomwungeri Pierre ndetse n’itorero asengeramo. Gusa yahamije ko bateganya gukora igitaramo gikomeye.
Mahoro Isaac yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Isezerano, Nyigisha ndetse na Ibihishwe. Ni umuhanzi ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "URUKUMBUZI" YA MAHORO ISAAC FT VUMILIYA
RYOHERWA N’INDIRIMBO "ALPHA" YA MAHORO ISAAC FT KARANGWA APPOLINAIRE