"Haaaaaa indimi zose zature ko Yesu ari Umwami". Iri ni ijambo ry’iriburiro rikubiye mu kiganiro Paradise yagiranye na Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi.
Bamwe bamwita "Igifaru" mu gihe hari abamwita "Umunyabugeni" bitewe n’udushya agira. Gusa ababyeyi be bamwise Uwitonze, ubanza bari abahanuzi.
Mbere yo gukora igikorwa runaka, arabanza agatuza, agatekereza, akitekerezaho agatekereza ibihe arimo ndetse akishyira mu mwanya w’abagenerwabikorwa. Ibi bituma atsinda ahamanuka n’ahazamuka, byose bikamubera byiza.
Nyuma y’o gusohora indirimbo ziri mu ndimi ziganjemo Ikinyarwanda, Igifaransa, Ikigande n’Icyongereza, kuri ubu Tonzi yongeyeho n’Ikinyankole. Bivuze ngo ubu yabaye agati gakubiranyije na ba bandi bagira bati: "Hashonga" bivuze ngo "Nta kibazo".
Aganira na Paradise, Tonzi yagize ati "Igitekerezo cyo kuyiririmba mu Kinyankole nagitekereje ubwo bantumiraga kujya kuririmba i Bugande kandi ahantu nagombaga kujya bambwiye ko hari abanyankole benshi, nuko nkora iyo ndirimbo mu rurimi bumva cyane ko ari indirimbo ikoreshwa no mu zindi ndimi zitandukanye kuko iri no mu cyongereza. Muri iyi ndirimbo harimo chorus nakoze mu cyongereza isoza.
Abahanzi benshi bafata Tonzi nk’icyitegererezo
Tonzi yavuze ku butumwa bukubiyemo ati: "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ubutumwa buvuga ku mbaraga z’igitangaza tubonera mu maraso ya Yesu wadupfiriye ku musaraba."
Iyi ndirimbo ifite inyikirizo igira iti: "Hari imbaraga imbaraga z’igitangaza mu maraso ya Yesu".
Mu myambarire,Tonzi ayifatira umwanya.
Tonzi yaboneyeho kwifashisha iyi ndirimbo nk’ituro yatuye abantu batandukanye abifuriza kunezezwa n’urukundo Yesu Kristo yakunze isi.
Pfundura aka gaseke uganure ku ndirimbo ya Tonzi ikoze mu Kinyankole