× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kunywera ku nkongoro y’ibisharira, Patrick Umutoni asohoye indirimbo ’Amarembo’

Category: Artists  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kunywera ku nkongoro y'ibisharira, Patrick Umutoni asohoye indirimbo 'Amarembo'

Umuramyi Patrick Umutoni ubarizwa mu Karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo ’Amarembo’ yakomoye mu mibabaro yanyuzemo ariko akaza guhumurizwa n’uko hari ijuru ry’Amahoro.

Umwe mu mpano nziza mu baririmbyi baramya bakanahimbaza Imana, Patrick Umutoni yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2016, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 7 (Nkuramburiye amaboko, Dufite Imana, Amfite ku mutima, Nashize impumu, Ikara ryaka, Niwe & Amarembo).

Akaba afite intego yo kuyobora abantu kuri Kristo akoresheje impano Imana yamuhaye ababwira inkuru nziza y’agakiza ku bw’urukundo ruhebuje Kristo yakunze abantu kugeza ubwo yemeye kudupfira ngo tubone ubugingo buhoraho, kuramya no guhimbaza Imana iminsi yose niwo murage yumva yaha abazamukomokaho.

Indirimbo Amarembo yaje Patrick ari mu bibazo byinshi ndetse asa n’uwabuze igisubizo nyuma ahumurizwa n’uko hari ijuru ritabamo imibabaro nk’uko abitangaza.

Yagize ati: "Hari Umunsi umwe numvaga mbabaye cyane nari mfite ibibazo byo mu buzima busanzwe rwose numva ntanuwo nabiganiriza kuko ntagisubizo nari kubona k’Umuntu gusa Imana yaransanze irampumuriza inyibutsa ko imibabaro yo mu Isi idakwiye kugereranywa n’ubwiza bwo mu Ijuru numva ngize Iyerekwa ryo kwandika indirimbo Amarembo."

Patrick Umutoni akomeza avuga ko iryo humure yakuye ku Mana ariryo ryatumye yandika iyi ndirimbo Amarembo kugirango n’undi wese uzayumva azihanganire ibimugerageza kuko nyuma y’ubu buzima hari ubundi aho tuzaba tutababara.

Uyu muhanzi atangazako akomeje ibikorwa byo gukora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana kandi ko yumva Imana imushyize k’Umutima gukomeza guhumuriza abantu bayo abinyujije mu ndirimbo.

Patrick Umutoni, amaraso mashya mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMAREMBO" YA PATRICK UMUTONI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nibyo Koko amarembo niyugururwa tuzasanganira umwami wacu. Iyindirimbo Ni nziza cyane kd Imana yagure impano yawe

Cyanditswe na: Cecile NIYIBIGENA  »   Kuwa 26/04/2023 18:13

Courage Patrick. Uri umuramyi mwiza cyane kandi indirimbo zawe ni nziza cyane. Turagushyigikiye cyane son of God.❤️

Cyanditswe na: NS  »   Kuwa 22/04/2023 10:56