× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu matorero menshi abitwa ko ari abakozi b’Imana, usanga bamwe barishyizeho (baritoye) atari Imana yabatoranije

Category: Sermons  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

Mu matorero menshi abitwa ko ari abakozi b'Imana, usanga bamwe barishyizeho (baritoye) atari Imana yabatoranije

"Abahamagawe ni benshi ariko nyamara abatoranijwe bo ni bake".

Ibyakozwe n’Intumwa 13:1-3 "1 Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w’Umunyakurene na Manayeni wareranywe n’Umwami Herode, hariho na Sawuli.

2 Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati "Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora." 3 Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza.

Mukundwa, Nshuti y’Imana, itorero rya Kristo ryo muri Antiyokiya ryabagaho mu buzima bwo gusenga ndetse bakigomwa no kurya (kwiyiriza ubusa). Muri ubwo buzima bw’amasengesho babagamo, ni ho bakuraga amakuru avuye ku Mana, bakabgibwa n’icyo bagomba gukora, kandi Imana ni yo yitoranyirizaga abo ishaka gutuma cyangwa gukoresha.

None rero, amatorero ya Kristo yo muri iki gihe, usanga amenshi, abitwa ko ari abakozi b’Imana, bamwe barishizeho (baritoye) atari Imana yabatoranije, na ho abandi agasanga bashizweho n’abantu kubera impamvu runaka, kandi wenda bitari no mu mugambi w’Imana;

Ari na byo bituma itorero rya Kristo ritukwa cyangwa rigawa kubera abo bitwa ko ari abakozi b’Imana nyamara atari Imana yabahamagaye (yabatoranije). Icyakora abahamagawe ni benshi ariko nyamara abatoranijwe bo ni bake. Noneho birakwiriye ko dusenga tukumva icyo Umwuka Wera avugana natwe kuko ari bwo tuzagera ku tsinzi ari wo mugambi w’Imana. Imana idufashe

NB: Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza, kandi ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Amen

Mwari kumwe na Ev. Ndamage Lele Desire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.