Yesaya 43:2- Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata.
Ejo hahishe ibibi n’ibyiza kuri buri wese. Hahishe ibyago n’imigisha y’uburyo bwinshi.
Ariko muri byose hari icyo Umuntu wese akeneye kumenya: Icyo Imana ivuga.
Igikomeye Yosefu yari akeneye kumenya mu buzima ni ijambo rivuga ko "Imana izabana nawe". N’ubwo atamenye amakuru y’ibyago byose byari imbere ye, yamenye ikintu gikomeye, icy’ingenzi ko no mu cyobo, no mu miraba, no muri Gereza Imana izakomeza kumuba hafi. Bibiliya ivuga uburyo Imana yakomeje kubana nawe aho hose no muri byose.
Ni ryo Jambo Daniel yamenye ryatumye atabona ubukana bw’umuriro wari ushyizwe imbere ye, ntiyabona amenyo y’intare zasamye abona Imana imugose! Mu magambo make, Daniel yari akeneye kumenya Imana ibana n’umuntu no mu muriro!
Ni naryo jambo rikomeye Imana yabwiye Mose ngo "Nzabana nawe" ryatumye atareba imiraba, n’ubukana bw’inyanja itukura akabona Imana ibahora hafi. Imana inyurana natwe mu miraba, mu mazi ya buri munsi ashaka kuturengera.
Ndetse na Yoshua niryo jambo yahawe ngo nk’uko nabanaga na Mose niko nzabana nawe. Ryatumye atabara umubare w’intambara zimuri imbere, umubare w’ibikuta ubuzima bwamusabaga kurira (za Yerikos) abona Imana.
Niryo jambo Yesu yavuganye n’abigishwa abasezeraho "Dore ndi kumwe namwe kugeza ku mperuka y’Isi". Niyo makuru nawe ukeneye kumenya.
Mugire umunsi mwiza!
©️📩Dr. Fidèle Masengo, The CityLight Foursquare Gospel Church