Amakuru meza ku bakunzi ba Gospel ni izina Ishimwe Honoratha (Bijoux) kuri ubu wamaze kwirundurira mu bikorwa byo gutegura ibitaramo bya Gospel akaba yinjiranye intwaro yo guhosha uburakari bw’abinubiraga serivisi mbi bahabwaga mu bitaramo nk’uko Abigaili yahosheje uburakari bwa Dawidi yari yatewe na Nabali.
"Uwo mugabo yitwaga Nabali, n’umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w’uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w’inkozi y’ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu". 1 Samweli 25:3.
Inkuru ya Dawidi na Nabali igaragara mu gitabo cya mbere cya Samweli 25:1–43, aho umugabo witwaga Nabali yirengagije ineza Dawidi yamugiriye, amusuzugurana n’abagaragu be. Ibi byateye Dawidi uburakari, agambirira kwihimura.
Ariko ubwenge bwinshi bwa Abigayili, umugore wa Nabali, bwatumye ahosha uburakari bwa Dawidi amwoherereza amaturo, ndetse aca bugufi imbere ye, bituma Dawidi ashira uburakari areka kugirira nabi Nabali kubera Abigayili.
Uku ni ko Gospel yishimiye kwakira Bijoux, umukobwa mwiza cyane imbere n’inyuma akaba n’umunyabwenge nka Abigayili. Nyuma yo kubona ko hari abantu bakomeje kwijujutira serivisi zitari ku rwego rwiza bahererwa muri bimwe mu bitaramo bya Gospel, aho bamwe bari barafashe umwanzuro wo kujya babirebera kuri YouTube, Bijoux azanye inkuru nziza.
Bijoux twahaye izina rya Abigayili yahisemo kugaruza abantu ubugwaneza mu bitaramo bya Gospel, ashinga kompanyi yitwa Honor Events, yitezweho kugarura abantu benshi bari barateye umugongo ibitaramo, no kugarura abafatanyabikorwa bari baratengushywe, tutibagiwe no kuzana abandi bashoramari ba karahabutaka.
Paradise yagiranye ikiganiro cyiza n’uyu mukobwa mwiza ufite ubwenge bwinshi akaba no mu maboko meza. Abajijwe aho yakuye ’motivation’ [motivasiyo] yamwinjije mu mwuga wo gutegura ibitaramo, Bijoux uje mu isura ya Abigayili, yaduhaye amakuru atariho ivumbi.
Yagize ati: “Mu kwinjira mu bikorwa byo gutegura ibitaramo, motivation ahanini yaturutse mu bantu bagize uruhare runini mu kunyumvisha ko nabikora. Bagendaga banyereka ibihamya [facts] byinshi binyereka ko nkwiriye kubikora kinyamwuga, bagendeye ku kuntu banzi n’impano bazi zindimo."
"Byahuriranye n’uko nari mfite igitekerezo cyo gukora business ya hospitality services, mbisesenguye nsanga byombi bifite aho bihuriye, birangira mfashe umwanzuro wo kubikora byombi.”
Mu byamuzanye harimo no gukubitisha umunzenze umuco wo kwikubira inyungu kwa bamwe mu bategura ibitaramo, aho byatumaga bamwe mu bahanzi basigara baririra mu myotsi nyamara barahakobokeye. Ibi yabivuzeho agaragaza impamvu zituma bamwe bikubira inyungu.
Ati: “Ibi biterwa n’uko hari bamwe mu bategura ibitaramo badafite ubunyangamugayo muri bo, bigatuma bikubira cyane kuruta uko bareba ku mpande zombi, ku buryo yaba ari bo ndetse n’abategurirwa bombi banyurwa n’imibare yakozwe".
"Nka Honor Events, dufite umwihariko ndetse n’indangagaciro zo gukorana urukundo rwinshi n’umurava mu byo dukora, ubunyangamugayo ndetse n’ubunyamwuga. Mu gihe izi ndangagaciro tuzifite, imitegurire y’ibitaramo igenda neza mu kuri no mu bwumvikane, ku buryo impande zombi zinyurwa hatagize uwumva ko yahenzwe.”
Kuki abagabo bonyine? Harimo no gutinyura abari n’abategarugori mu kwinjira mu mwuga wo gutegura ibitaramo;
Kwinjira muri uyu mwuga kwa Bijoux bifite inyungu nyinshi mu bijyanye no gutegura ibitaramo. Abantu benshi bari bamaze iminsi bataka icyuho kigaragara hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore mu gutegura ibitaramo. Kuri ubu igisubizo cyabonetse. Uretse gutanga serivisi nziza, harimo no gutinyura abari n’abategarugori bakinjira muri uyu mwuga.
Bijoux winjiye mu gutegura ibitaramo bya Gospel ni muntu ki?
Ishimwe Honoratha [Bijoux], ni umunyeshuri wiga Business Leadership muri African Leadership University (ALU), akaba akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, aho akora umurimo w’uburirimbyi.
Ni urugero rw’umukobwa wagaragaje ko umurava, ukwizera no gukunda ibyo ukora bishobora guhindura uburyo ibitaramo bya Gospel bitegurwa mu Rwanda, kandi agatanga icyizere ko uyu mwuga uzajya utanga serivisi nziza kandi zinoze ku buryo burambye.
Yagiriwe amahirwe yo guhishurirwa Yesu akiri umwana, ku myaka 12 akaba ari bwo yizeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Gukorera Imana mu buririmbyi byatumye yiga byinshi ku micungire y’ibikorwa hanashibukamo kugira umwete mu byo akora byose.
Ni Founder ndetse na CEO wa Honor Events, company ije nk’igisubizo muri serivisi zo gutegura ibitaramo, serivisi za protocol ndetse na serivisi z’imicungire y’amahoteri n’ubukerarugendo. Bijoux yanditse amateka yo kuba umukobwa wa mbere mu Rwanda, winjiye mu gutegura ibitaramo bya Gospel.
Honor Events yatangijwe n’uyu mukobwa, itanga serivisi zirimo: "Event Planning and Management" [Gutegura ibitaramo], "Event Consultancy Services" [Gutanga ubujyanama ku bitaramo] na "Hospitality Services" [Kwakira abantu mu bitaramo n’ibirori bitandukanye].
Honor Events ni kompanyi ikorera mu Rwanda, yihariye mu gutegura no gucunga ibirori no gutanga serivisi z’umwuga zo kwakirwa abashyitsi. Bakora ibirori biteguye neza, bifite ubwiza n’udushya, kandi bigasigira ababyitabiriye urwibutso rwiza yaba mu bitaramo, ubukwe n’ibindi birori byihariye.
Intego (Mission) yabo ni ugutanga serivisi zinoze zo gutegura no gucunga ibirori no kwakira abashyitsi ku rwego rwo hejuru. Serivisi zabo zuje ubunararibonye bwiza, ziteguye neza kandi zifite icyo zisobanura. Bakorera neza buri mukiliya, bakabikorana ishyaka, udushya n’ubunyangamugayo.
Icyerekezo (Vision) ni ukuba kompanyi iyoboye kandi yizewe kurusha izindi mu Rwanda mu bijyanye no gutegura ibirori no kwakirwa abashyitsi, izwiho ubuhanga, udushya na serivisi zidasanzwe. Baharanira ko buri birori biba urwibutso rwiza, bifite ubwiza kandi bitarimo igihunga, aho buri wese witabiriye yumva ahawe agaciro.
Ukeneye serivisi zitangwa na Honor Events yashinzwe na Bijoux, wabahamagara kuri tekefone igendanwa +250786538795 cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp: +250780700558. Ushobora no kubandikira kuri Email yabo: [email protected]. Wanabasanga kuri Instagram aho bitwa @HonorEvents.
Bijoux yashinze ’Honor Events’ yitezweho guhosha uburakari bw’abari bararetse kwitabira ibitaramo
Bijoux yateguje serivisi utabona ahandi mu bijyanye no gutegura ibitaramo no kwakira abantu