× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

TFS yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Unlimited Record Studio, Divine agirwa Brand Ambassador

Category: Business  »  15 hours ago »  Our Reporter

TFS yasinyanye amasezerano y'imikoranire na Unlimited Record Studio, Divine agirwa Brand Ambassador

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri le 02/10/2024 ahagana saa mbiri z’ijoro ni bwo Trinity for Support (TFS) yasinyanye amasezerano y’imikoranire na Studio yitwa "Unlimited Record" yahoze ari iya Lick Lick".

Iyi Studio iherereye i Nyamirambo ikaba yarakoranye n’amazina aremereye mu muziki nka Butera Knowless n’abandi aho yakoranaga cyane n’abahanzi bakora umuziki wa Secular. Kuri ubu iyi studio irimo gushyira itafari ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aganira n’Itangazamakuru, Bwana Murenzi Chris Umuyobozi wa Unlimited record yavuze ko kuri ubu iyi studio irangajwe imbere no kuzamura impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko kuri ubu biyemeje gushyira Imbaraga nyinshi muri iyi njyana hagamijwe kuzabona abahanzi bakomeye bazakomeza kuzamura ibendera rya Gospel.

Abajijwe imvano yo gukorana na Trinity For Support, yagize ati: "Trinity for Support" ni label ifite icyerecyezo nk’icyacu, Ubuyobozi bwayo bushyize imbaraga mu kuzamura Gospel niyo mpamvu twasanze ari ngombwa gukorana kugira ngo dufatanye kuzamura Gospel".

Muri aya masezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa ku bwumvikane bw’impande zombi, iyi studio niyo izajya ifasha TFS mu gutunganya indirimbo z’umuramyi Divine Nyinawumuntu wagizwe Brand Ambassador w’iyi studio.

Trinity for Support nayo ikaba ishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Unlimited Record mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi wa TFS nawe yavuze ko yishimiye gukorana na Unlimited record. Yagize ati: "Mu rwego rwo gukomeza kwagura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, twifuzaga amasezerano y’imikoranire na label ifite izina riremereye, nyuma yo kuganira na label zitandukanye;

Nyuma yo kumva icyerecyezo cya buri wese twaganiriye, nyuma yo kugisha inama abantu bakomeye muri Gospel, twasanze ari ngombwa gukorana na Unlimited record ahanini bitewe n’umurongo muzima ifite ndetse no kuba ari izina riremereye."

Kuri ubu unlimited record iri gukorera i Nyamirambo hafi yo kuri "Onatracom" ahitwa mu marangi. Ni label itunganya indirimbo z’amashusho n’amajwi igafasha abahanzi mu myandikire y’indirimbo. Si ibyo gusa kuko inakora ibikorwa bya sonorization, igafasha abantu bakeneye abacuranzi mu birori n’ibindi

Uretse kuba ikorana na Divine Nyinawumuntu, Trinity For Support kuri ubu ni imwe mu nzu zizwiho gufasha abahanzi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo bizwi nka Media Management aho kuri ubu ikomeje gufatanya n’abahanzi benshi biganjemo abo hanze y’u Rwanda.

TFS kuri ubu niyo ishinzwe kumenyekanisha ibikorwa byose bya Gospel by’umuramyi Antoinette Rehema utuye muri Canada bakomeje imikoranire aho iyi label yamufashije kumenyekanisha indirimbo 5 zanditse amateka ari zo: Kuboroga, Ibinezaneza, Simaragido,Impozamarira, Beautiful gate na Agaherezo.

Iyi label kandi ifitanye imikoranire n’Umuramyi Muhoza Honette Maombi uba muri USA wamamaye mu ndirimbo "Amashimwe" yakoranye na Patient Bizimana. TFS yamufashije kumenyekanisha indirimbo zirimo "Iby’Imana ikora" yakoranye na Bigizi Gentil imaze kurebwa n’abantu 444,000 kuri YouTube, Amakamba na Ai Mana Yukuri.

Kuri ubu iyi label yatangiye imikoranire n’umuramyi Serge Iyamuremye bakoranye mu ndirimbo "Saa Cyenda". Abañdi baramyi bakoranye mu ndirimbo zitandukanye twavuga nka Yves Rwagasore uba Canada, Bobo Muyoboke uba muri Canada, Hope Promise uba muri USA, Nkomezi Alexis uba muri USA n’abandi.

TFS ikorana by’umwihariko na Paradise ifatwa nk’umufatanyabikorwa w’imena mu bikorwa byo kurushaho guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Paradise ni ikinyamakuru cya Gikristo kitabogamiye ku idini, gifatwa nka nimero ya mbere mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Divine Nyinawumuntu [umukobwa wa TFS] yagizwe Brand Ambassador wa Unlimited Record

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.