Umuramyi Umutesi Neema wari waraburiwe irengero mu muziki, yagarutse mu muziki azana indirimbo "Ndashinganye" yatumye abakunzi be bamubababarira icyaha cyo kwiburisha.
Akenshi iyo ukoze urugendo rwa kure ugatinda kugaruka aho wagiye hari ubwo bakurambirwa ari byo byitwa "kuramburana". Aho wavuye iyo wahavuye neza ubatera irungu bikabatera kugukumbura.
Gusa ariko hari ubwo utinda cyane wazagaruka ugasanga barakwibagiwe ari byo bita "Kwibagirana". Nyamara iyo aho wavuye wabanaga nabi ukabangamira umuhisi n’umugenzi, iyo ugiye baririmba intsinzi, hakaba n’abaririmba bati "cyari cyaratuzengereje" mu gihe aho ugiye bo baririmba "ngo urwo mbonye". Dukizwe neza tube n’inyangamugayo mwa bantu mwe!..
Umuramyi Umutesi Neema we rero nyuma yo kwinjira muri Gospel neza agasohora indirimbo ebyiri zirimo "Ukwiriye Gushimwa" na "Nyobora", yahise aburirwa irengero benshi bakomeza kwibaza aho yari yaragiye. Gusa kuri ubu yakiranywe urugwiro n’abakunzi be nyuma yo kugarukana indirimbo "Ndashinganye".
Aganira na Paradise, Umutesi Neema yavuze ko iyi ndirimbo "Ndashinganye" ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bose bari guca mu bibazo bikomeye nka Depression, Kubura urubyaro, intambara zituruka ku rushako rubi, gutinda gushaka n’ibindi bibazo byugarije isi.
Yagize ati: "Abo bose baruhijwe, ndabamenyesha ko mu Mwami wacu Yesu Kristo dushinganye. Ntacyo dukwiriye gutinya kuko Yesu ari kumwe natwe ibihe byose."
Ubusanzwe Neema abarizwa muri Grace Room Ministries kwa Pastor Julienne Kabanda. Yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Werurwe.
Ku ikubitiro yasohoye indirimbo "Ukwiriye gushimwa" aza no gushyira hanze indirimbo "Nyobora" yasohotse nyuma y’amezi 2 ashyize hanze iya 1.
Ibi byatumye benshi bumva ko azanye Imbaraga zidasanzwe, nyamara icyizere cyabo kiza kuraza amasinde kuri ubu hari hashize imyaka 3 adashyira indirimbo hanze bitewe n’akazi n’izindi mpamvu yirinze gutangaza.
Abajijwe niba atazongera gutenguha abakunzi be yavuzeko yaje aje ko ubu Gahunda ari ukubagezaho ubutumwa budahagarara.
Paradise imwifurije guhirwa n’urugendo
Umutesi Neema agarukanye indirimbo "Ndashinganye"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDASHINGANYE" YA NEEMA UMUTESI