× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu ifuhe ryinshi umuramyi Daniel Svensson yacyashye abitwaza ubuntu bakirundumurira mu nyanja y’ibyaha-VIDEO

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mu ifuhe ryinshi umuramyi Daniel Svensson yacyashye abitwaza ubuntu bakirundumurira mu nyanja y'ibyaha-VIDEO

Hari mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw kibanda ku ndirimbo ye nshya yise "Ubuntu bw’Imana".

Daniel Svensson yatangaje ko indirimbo "Ubuntu bw’Imana" ishimangira imbabazi z’umukiza zagenewe abantu bose. Yagize ati: "Kuko Imana yacunguye abantu bose ibaha imbabazi ariko Password yo kwakira imbabazi ikaba ukwizera umwami Yesu Kristo" .

Yavuze ko Imana yatanze imbabazi ku bw’ubuntu ariko abizeye umwami Yesu ku bw’ubuntu bw’Imana. Yavuze ko Ubuntu bw’Imana yavugaga muri iyi ndirimbo ari Kristo Yesu.

Yifashishije ijambo ry’Imana rigira riti: "Twakijijwe ku bw’ubuntu bitaturutse ku bw’imirimo". Yongeyeho ko ubwo buntu ari impano y’Imana akaba ari ukwakira imbabazi z’umucunguzi ariwe Kristo Yesu.

Yabajijwe nita hatari abazitiranya iyi ndirimbo n’ubuntu bumaze iminsi bwigishwa na zimwe mu nsengero zigizwe n’abavuye mu madini atandukanye nka ADEPR n’Abadivantisiti b’umunsi wa 7.

Bamwe muri bo bashinze itsinda ryitwa Tumumenye hakaba n’abandi bashinze insengero zitandukanye by’umwihariko i Nyamirambo aho bigisha bati: "Twababariwe ibyaha twakoze, dukora n’ibyo tuzakora".

Uretse iryo jambo bakunze gukoresha, bo bongeraho ko nta byaha Imana ikibona mu isi ndetse bamwe ntibanatinya kuvuga ko ibyo bakora byose, baba babigambiriye cyangwa batabigambiriye Imana itabifata nk’icyaha kuko kuva Kristo yapfa nta byaha bikiba mu isi.

Mu ifuhe ryinshi, Daniel Svensson yahise yamaganira kure izi nyigisho avuga ko ntaho bihuriye n’ubutumwa yashakaga gutanga. Yagize ati: "No..No..No..Ntabwo ubuntu bw’Imana buhesha abantu gukora ibyaha, oyaaa".

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Tito 2:11-15 ahagira hati: "Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none".

Daniel Svensson yakoze indirimbo isobanura ubuntu bw’Imana

Mu gusobanura iri jambo yavuze ko Yesu atoshya abantu gukora ibyaha. Uyu muramyi w’umunyamakuru akaba n’Umuvugabutumwa, yavuze ko Ibyaha biba mu muntu ahubwo byitugatugira mu muntu kugira ngo abikore. Yongeyeho ko imbabazi z’Imana zaziye abantu bose ariko kuzakira bikaba amahitamo ya muntu.

Ijambo Ubuntu ni ijambo rikunze kugarukwaho cyane muri Bibiliya. Rikoreshwa mu kugaragaza ikintu wahawe nta kiguzi utanze.

Mu isezerano rishya, ni ijambo Pawulo yakunze gukoresha mu gushimangira ko ikiguzi cy’agakiza ari amaraso ya Yesu Kristo wemeye kubabazwa akabera inyoko muntu irembo ry’agakiza nta kindi kiguzi gitanzwe.

Uwakumva impaka z’urudaca ku buntu yagira ngo zahereye i Nyamirambo, nyamara ibyanditswe byera bigaragaza ko nyuma y’uko Pawulo ageze i Korinto akabigisha "Ubuntu", Itorero ry’i Korinto ryacitsemo ibice bitewe na bamwe bitiranyaga Ubuntu n’Umudendezo wo gukora ibyaha kugira ngo Ubuntu busage.

Icyo gihe bamwe mu b’i Korinto birundumuriye mu byaha byiganjemo ubusambanyi bw’indengakamere aho bamwe batangiye no kwenda ba mukase bitwaza ko bahawe umudendezo wo gukora ibyaha (1Abakorinto 5:1-7).

Ibi byababaje cyane Pawulo agaragaza ko bene aba bitwaza Ubuntu bagakora ibyaha nkana yitandukanyije nabo. Byatumye yifashisha ijambo ry’Imana mu gusonanura ko badakwiye kwitwaza Ubuntu ngo bakore ibyaha. Yagize ati: "Ubuntu ntibuduha uburenganzira bwo gukora ibyaha"(Abaroma 6:1-12).

Nyuma y’uko izi nyigisho zinjiye mu Rwanda zikakirizwa yombi n’abiganjemo urubyiruko, bamwe mu bavugabutumwa ndetse n’abashumba bazamaganiye kure. Umwe mu bazamaganiye kure ni Ev. Mugabo Joshua uyobora umuryango wa Godly Living Conference Association.

Mu butumwa yagejeje ku banyarwanda abunyujije ku Inyarwanda.com burimo ifuhe rikomeye afitiye umurimo w’Imana. Ev Mugabo Joshua yavuze ko itorero rya Yesu Kristo rikwiriye gushishikarira kurwanya ikinyoma gikomeye kiryugarije ndetse kinugarije isi yose muri rusange.

Yatangiye agira ati “Hari ikinyoma gikomeye cyugarije itorero rya Kristo ndetse n’isi yose muri rusange muri iyi minsi, icyo kinyoma akaba ariyo ntwaro ikomeye kurusha izindi satani arimo gukoresha muri iyi minsi ya nyuma kugira ngo arimbure abantu benshi bashoboka nk’uko umugambi we uri!(Yohana 10:10a). Icyo kinyoma ni icy’inyigisho zitwa iz’ubuntu!.

Bigisha ko Imana itazacira imanza abantu ishingiye ku byo bakoze ahubwo izabacira imanza ishingiye ku byo bizeye. Aho abazigisha bavuga ko icyo Imana izitaho mu gihe cyo gucira abantu imanza ari uko bazaba barizeye Yesu Kristo cyangwa bataramwizeye, icyo gusa.

Bakavuga ko iyo wizeye Yesu Kristo biba bihagije kuzaragwa ubwami bw’ijuru naho imyitwarire yawe yaba ari mibi, bavuga ko gukora ibyaha k’umuntu wizeye Yesu Kristo ntacyo bibwiye Imana kuko Yesu yatanze igitambo cyabyo byose ku musaraba bityo Imana Ikaba ntacyo Ishobora kuba yamunshinja cyangwa yamuciraho urubanza, ibyo bakunda kubisobanura bakoresheje interuru igira iti “Yesu yarabirangije byose ku musaraba”.

Yavuze ko izi nyigisho zitangiza ubungigo bw’abakristo gusa ahubwo zinangiza ubugingo bw’abatizera cyangwa se abapagani.

Nyuma y’iminsi micye ashyize hanze indirimbo "Ubuntu bw’Imana", kuri ubu Daniel Svensson yamaze gushyira hanze indi yise "Ndahari"

REBA INDIRIMBO "BUNTU BW’IMANA" YA DANIEL SVENSSON

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDAHARI" YA DANIEL SVENSSON

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.