Imbaraga zo kubabarira. "Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu". (Matayo 6:14;15).
Imbabazi ni imbuto y’Imana. Ufite ubumuntu ndetse n’Umwuka w’Imana niwe ushobora kubabarira. Twese turakosa muri iyi si, turahemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, tubizi cyangwa tutabizi.
Ikibazo ntabwo ari uguhemukirwa cyangwa guhemuka, ikibazo ni nyuma yaho. Twunguka iki, duhomba iki kandi ku bw’igihe kingana gutyo?
Bibiliya iravuga ko icyo ubibye ni na cyo uzasarura. N’utagisarura, urubyaro rwawe ruzagisarura, byanze bikunze. Guhora ntabwo ari inshingano zacu, hari ubishinzwe, kandi abikora neza mu gihe gikwiye.
Inshingano zacu ni ukurinda umutima n’amarangamutima yacu, kugira ngo tutaza kwicwa n’agahinda cyangwa umujinya.
Niyo mpamvu kubabarira ari ngombwa. Ntuteze kuzagenzura amarangamutima yawe utarababarira, ahubwo niyo azakugenzura kugeza igihe ubyicuza.
Mu byazanye Yesu mu buzima bwacu harimo no kuduhumuriza mu bihe by’agahinda n’umujinya, kugira ngo tutagwa mu mutego w’umwanzi.
N’umwemerera, yagushoboza kubabarira ndetse no kubabarirwa. N’ubwo waba uzi Bibiliya yose, ushobora kuzarimbuka uzize kwinangira umutima, wanga kubabarira.
Umwami Yesu agushoboze.
Shalom, Pastor Christian Gisanura