× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu bintu udakwiriye kuvuga rimwe na rimwe harimo n’aho usengera – Menya ibyo ukwiriye kugira ibanga

Category: Words of Wisdom  »  1 week ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Mu bintu udakwiriye kuvuga rimwe na rimwe harimo n'aho usengera – Menya ibyo ukwiriye kugira ibanga

Hari inintu uba udakwiriye kubwira umuntu uwo ari we wese, nubwo yaba ari umuganga cyangwa undi uwo ari we wese. Wenda ushobora kugira uwo ubibwira ariko na bwo wizeye bya nyabyo, ariko hari aho uba utemerewe kubibwira uwo ari we wese.

Ibibazo ufitanye n’uwo mukundana cyangwa uwo mwashakanye ndetse n’ibitagenda neza byose ntukwiriye kubivuga, kuko uba uri gutuma bamubona mu isura mbi, kandi iyo mwongeye kwihuza uba wifuza ko bamubona neza, ari wowe wamwangirije isura.

Indwara arwaye, wenda izidakira cyangwa iz’ibanga n’izindi nenge ze abantu badashobora kubona cyangwa ngo baguteranyirize amafaranga ngo uyimukuzeho, nta n’umwe ukwriye kuyimenya.

Ibyo uteganya gukora byose mu gihe utarabirangiza. Aho kuvuga ibyo uteganya ngo witeze abantu babe bakugirira ishyari banakubere imbogamizi, cyangwa ngo ube wahura n’ikibazo ntubigereho bakwite umubeshyi cyangwa umwiyemezi, reka kubivuga ubyigumanire. Abo wabibwira ni abajyanama bawe cyangwa ababyeyi bawe cyangwa uwo mwashakanye, na bwo ugamije ko bakwereka inzira nziza.

Irinde kuvuga ibintu utinya kurusha ibindi ndetse n’inenge zawe. Hakubiyemo amateka mabi yawe cyangwa ubuhemu wakorewe ndetse n’indwara urwaye abantu batabonesha amaso. Wabivuga ubibwira umuntu ugiye kugufasha cyangwa kuko wabonye ko biramufasha, si byiza ko abantu bamenya intege nke zawe.

Irinde kuvuga amabanga y’iwanyu. Niba hari umwana wawe wigometse ntugahore ubibwira abantu ngo bakugirire impuhwe gusa, kuko barabyumva kandi bikangiza umubano wawe n’uw’umuryango wawe. Abo mu rugo bonyine ni bo mukwiriye kuganira ku bibazo by’iwanyu, ku bitwara nabi n’ibindi.

Ntukwiriye kubwira abantu ibyo wizera harimo n’idini mu gihe ubona batsimbarara ku myizerere yabo kuko bashobora kukugirira nabi. Uko waba ukunda idini ryawe kose ntukarivuge mu bantu baba bari kurata iryabo, cyangwa banenga andi madini. Aha ni nko kuba uri mu Bahinde basenga inka ukavuga ko urya inyama zayo. Aho kubivuga waceceka kuko bakumvise bakwica. Ahubwo watuma bayoberwa aho usengera aho kuhamenya ngo ubizire.

Ntukavuge amabanga y’abandi. Mu gihe uzi ibintu by’umuntu abandi batazi ntukabibabwire nubwo baba babishaka. Iyo umennye amabanga y’abandi, abo uyamenera bakwereka urukundo, ariko nyuma yaho bagufata nk’umuntu mubi, bakakugirira urwikekwe. Niba nyirabyo bimutera isoni mu kubivuga cyangwa na we akaba atabivuga, wowe ubivuga nka nde?

Ntukavuge umubare w’amafaranga winjiza, kuko ushobora kuba wikururiya abanzi benshi, urugero nko mu gihe wavuze ko ukorera menshi ariko bakuguza ukabura ayo ubaha wayakoresheje ibyawe. Ushobora no kwisebya bakumva ari make. Si byiza ko bamenya umushahara wawe.

Ntukabwire abantu ko uri umuntu mwiza, nubwo waba uri mwiza koko. Hari abantu bivugaho ko ari beza kuko batanga amaturo, bafasha abandi, … ibyo ni byiza kuba ubikora, ariko kubivuga biguha isura mbi.

Ntukavuge ibintu utazi neza. Mu gihe uri gushidikanya ntukagenekereze. Cyeretse uri mu kizamini. Bibiliya ivuga ko hari amagambo akomeretsa nk’inkota, hakabaho amagambo avugwa mu gihe kidakwiriye ntatange umusaruro, ikavuga ko ururimi ari rubi udashoboye kurutegeka utategeka n’umubiri, kandi ikavuga ko rushobora kwangiza byinshi. Ayo ni amagambo y’intumwa Yakobo.

Src: AyS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.