Abagabo bizera Imana basumba ubwinshi abagore mu mibare, zikaba ari impinduka zikomeye mu myizerere y’isi.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihe, ubushakashatsi bushya bwerekana ko abagabo barengeje ubwinshi abagore mu rwego rwo kugira ukwemera n’imyifatire y’idini. Ubusanzwe, mu mico itandukanye ku isi, abagore ni bo bagaragaraga nk’abagira ukwemera gukomeye ndetse bakitabira ibikorwa by’amasengesho n’iyobokamana kurusha abagabo.
Ibi bipimo bishya, byatangajwe na Pew Research Center, byerekana impinduka ikomeye mu by’iyobokamana n’imibereho. Bigaragaza ko abagabo bagenda barushaho kwinjira mu bikorwa by’iyobokamana, mu gihe abagore, cyane cyane abo mu rubyiruko, bagenda bagira igabanuka mu by’ukwemera.
Abasesenguzi bavuga ko iyi mpinduka ishobora gusobanurwa n’impamvu zitandukanye zirimo umuco, ubukungu ndetse n’itandukaniro ry’ibisekuru. Uko sosiyete igenda ihinduka, bityo n’imyumvire ku bijyanye n’imyemerere igahinduka.
Hari impaka nyinshi zimaze gutangira ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bavuga ko ibi bitari bikwiriye gutangaza abantu, kuko amadini menshi yagiye yishingikiriza ku myumvire ishyira abagabo hejuru y’abagore.
Hari n’abemeza ko uko abagore barushaho kubona uburenganzira n’ubwisanzure mu muryango, ari ko barushaho kwitandukanya n’iyobokamana bashinja kugumya gusubiza inyuma iterambere ryabo.
Hari n’abandi basobanura ko abagabo bashobora kuba bagarutse ku kwemera bitewe n’uko batagira imikoranire hagati yabo, ngo bagire imibereho ishyitse nk’iy’abagore mu bijyanye no kugira inshuti, bigatuma basanga ihumure n’imbaraga babikura mu idini.
Abandi bo babona ibi nk’ikimenyetso cy’uko abagabo bashaka kongera kugira umwanya mu muryango no mu no mu byo gusenga.
Nubwo hari abakomeza kubifata nk’ikimenyetso cy’uko abagore bafite ubwenge bwo kwitandukanya n’imyizerere ibakururira igitugu, abandi bashimangira ko kuba abagabo bari kongera kwitabira amadini bishobora gutuma imiryango n’imibereho y’abantu yongera kugira imizi ikomeye.
Nta gushidikanya ko ihindagurika mu by’iyobokamana ku isi riri mu mpinduka zikomeye, zerekana isura nshya mu mibanire y’abantu n’Imana, mu by’uburinganire ndetse n’imiterere y’imiryango muri sosiyete z’iki gihe.-Intels