× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mozambique: Musenyeri Antonio yashimye uruhare rw’Inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kugarura amahoro

Category: Rwanda Diaspora  »  July 2023 »  Editor

Mozambique: Musenyeri Antonio yashimye uruhare rw'Inzego z'umutekano z'u Rwanda mu kugarura amahoro

Arikiyepisikopi wa Kiliziya Gatolika ya Diyosezi ya Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado, Dom Antonio Juliasse Sandramo n’intumwa ayoboye, basuye icyicaro gikuru cy’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu Karere ka Mocimboa da Praia.

Bakiriwe n’umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique Maj Gen Eugene Nkubito, abasobanurira uko umutekano uhagaze mu Karere Ingabo z’u Rwanda zishinzwe.

Musenyeri Dom Antonio Juliasse Santramo yongeye gushimangira uruhare rufatika rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kugarura amahoro no gusubiza ibintu ku murongo nk’uko byahoze mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

Yavuze ko mu ruzinduko rwe amazemo icyumweru cyose yagiriye muri utwo turere twombi, yagize amahirwe yo kubona ibyavuye mu mbaraga zashyizwemo n’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura umutekano.

Yakomeje avuga ko yagize amahirwe yo kubonana n’abaturage batandukanye banamugaragariza ko bishimiye umubano ugaragara n’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abaturage.

Yakomeje ashimangira ko uru ruzinduko ari umwanya mwiza wo kumenya no gushaka uburyo butandukanye abaturage bashobora gushyigikirwa, harimo no kubafasha kongera guterana bagasenga kuko insengero nyinshi muri iyo ntara zasenyutse.

Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Pemba yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Src: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.