Michigan, USA – Umuhanzikazi mushya mu njyana ya Gospel, Nyiribambe Angel, yasohoye indirimbo yise “Ubuntu Bwe”.
Nyiribambe Angel ari mu bahanzi batangiye kwiyubakira izina mu muziki ushingiye ku kwemera. Uyu mukobwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Grand Rapids, Michigan, yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2024, ariko asanzwe ari umuririmbyi wakuriye mu makorali y’amatorero.
Mu kiganiro yagiranye na na Paradise, Nyiribambe Angel yasangije byinshi ku rugendo rwe n’inyota afite mu buhanzi bwe.
Yatangiye nk’umuririmbyi wo muri korali
Angel avuga ko atari mushya rwose mu ndirimbo z’Imana kuko yinjiye muri korali akiri muto. Gusa yemeza ko intangiriro y’ubuhanzi bwe ku giti cye bwatangiye mu mwaka wa 2024, ubwo yafataga icyemezo cyo kuririmba nk’umuhanzi wigenga.
Yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ari zo:
• Uruwo Kwizerwa
• Ubuntu Bwe
Indirimbo ye nshya “Ubuntu Bwe,” ni yo ari gushyira imbere muri iyi minsi.
“Ubuntu Bwe”: Indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’ubuzima bwe bwite
Angel atangaza ko indirimbo ye nshya “Ubuntu Bwe” yaje nyuma yo kuzirikana ubuntu bw’Imana mu buzima bwe. Avuga ko hari ibintu byiza Imana yamukoreye byatumye yumva ubuzima bwe buhindutse burundu.
“Nanyuze mu bihe by’ingenzi byanteye gutekereza cyane ku bwiza bw’Imana. Iyo ndirimbo nayanditse nshima ukuntu yantije imbaraga zo gukomeza urugendo, ntatinye ibihe bigoye. Ubuntu bwe bwamfashije kutareka kwizera. Ni indirimbo yaje ubwo nari maze kubona imirimo y’lmana ku buzima bwanjye, bituma numva ubuntu bwe bundenze, kuko nagize ibihe byiza byo kwibuka ubwo buntu”- Angel
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kwizera, gukomeza kwizera, no gutegereza Uwiteka n’iyo waba uri mu gihe cy’icuraburindi.
Israel Mbonyi ni we wamubereye icyitegererezo
Angel atangaza ko umuhanzi Israel Mbonyi amufasha cyane mu buzima bwe bw’umwuka. Amufata nk’icyitegererezo kubera:
• Uburyo aririmbamo afite ikinyabupfura,
• Ubuhanga n’ubwenge bugaragara mu bihangano bye,
• Kandi cyane cyane uburyo indirimbo ze zimufasha kugaruka ku Mana mu bihe abona ibigeragezo bigeye kumutsinda.
Abishimangira yagize ati: “Israel Mbonyi ni umuririmbyi wuzuye Umwuka Wera, afite ubwenge n’ubushishozi, kandi buri ndirimbo ye irimo inyigisho n’ineza y’Imana.”
Inzozi afite mu muziki
Nyiribambe Angel avuga ko inzozi ze atari izo kwamamara gusa, ahubwo ni izo kuvuga ineza y’Imana no gushyira Imana hejuru uko ashoboye kose. Yifuza kwagura ubutumwa bwiza ku isi hose binyuze mu ndirimbo, kugira ngo benshi bumve urukundo rudasanzwe rw’Imana.
Abahanzi ba Gospel bakwiye kurangwa n’indangagaciro z’Umwuka
Mu byo ashyira imbere nk’umuhanzikazi wa Gospel, Angel avuga ko imbuto z’Umwuka Wera ari zo zikwiye kuranga buri muhanzi w’Imana:
• Urukundo,
• Ibyishimo,
• Kugirira abandi neza,
• Ingeso nziza,
• Gukiranuka.
Avuga ko indirimbo zidaherekejwe n’iyo mico zishobora kuba ibihangano byiza mu majwi ariko bidatanga umusaruro w’Umwuka.
Uko abayeho n’imyuga yifuza
Angel avuga ko agisoza amashuri yisumbuye (High School), yahise ajya mu muziki, kandi ubu akaba acyibanda ku muziki. Anavuga ko yinjira no mu buzima busanzwe bwo gukora, ariko ko yifuza gukomeza gutera imbere mu buhanzi bwe no kurushaho kumenyekana nk’umuhanzi wa Gospel utanga ihumure ku mitima y’abantu.
Nyiribambe Angel, n’ubwo ari mushya mu muziki, atangiye urugendo rwe afite icyerekezo, ubutumwa bufatika, n’umuhate wo gukorera Imana. Indirimbo ye “Ubuntu Bwe” ni isoko y’ihumure ku bazayumva, kuko izabibutsa ko n’iyo byose byasa nk’ibibatindiye, Imana itajya yibagirwa abayo.
Wifuza kumva indirimbo “Ubuntu Bwe” ya Nyiribambe Angel? Yirebe kuri YouTube:
Mushya uzanye ibishya