× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Dusa yasohoye ‘Wambere’—Indirimbo yongeye guhamya ubuhanga bwe mu kuramya Imana

Category: Artists  »  February 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Miss Dusa yasohoye ‘Wambere'—Indirimbo yongeye guhamya ubuhanga bwe mu kuramya Imana

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Miss Dusa, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Wambere", ishimangira umwihariko we wo kuramya Imana atayivuze mu izina, ariko amagambo ye akagusha umuntu ku kuri kudasubirwaho.

Miss Dusa, ubarizwa muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umuhanzikazi ukomeje gutungura abantu mu buryo bwe bwo kwandika no kuririmba indirimbo zuje ukwizera, ariko akazihanga mu buryo budasanzwe—inshuro nyinshi nta na rimwe avuze izina Yesu cyangwa Imana, ariko amagambo ye agahita agaragaza uwo aririmba.

Indirimbo ‘Wambere’ —Ubutumwa bukomeye butavuga Uwubahwa mu izina
Mu ndirimbo ye nshya "Wambere", Miss Dusa aririmba amagambo yuje ishimwe, agaragaza uwo akesha byose, ariko ntavuge izina rye.

Agira ati:
"Nta cyo nabona cyo kugutura.
Nuzuye amashimwe mu mutima.
Nge ndi nde, ngo Uwera nkawe unyitangire,
Ubambwe uzize ibyaha nakoze?"

Aya magambo arimo ibimenyetso bikomeye byerekana uwo aririmbira, ariko atamuvuze mu izina. Uwasobanukiwe n’ukwemera, ahita abona ko aririmbira Umucunguzi we. Uwitaye ku butumwa, abona ko ari amagambo yuje ibisingizo.

Kugeza ku mwanzuro w’indirimbo, akomeza avuga uko yahinduriwe amateka, aho yagiraga ati:
"Nari uwa nyuma, none nabaye uwa mbere.
Uri uwa mbere."

Mu buryo bworoshye ariko bwimbitse, Miss Dusa yibutsa abantu ko Uwubahwa ari we wenyine ushobora guhindura ubuzima bw’umuntu, akava aho yari ari akagirwa icyaremwe gishya.

Uburyo bwe budasanzwe bwo kuramya
Miss Dusa ni umwe mu bahanzi bake bakora umuziki w’ivugabutumwa ariko batavuga Uwubahwa mu izina buri gihe.

Ibi si ubwa mbere abikoze. No mu ndirimbo ye "Mfite Wowe", yasohoye mu Kuboza 2024, yararirimbye ati:
"Nubwo nabura iby’ubu buzima, mfite wowe mba mfite byose.

Nubwo nabura amafaranga, mfite wowe mba mfite byose.
Nubwo nabura inshuti zange, mfite wowe mba mfite byose."

Nubwo atigeze avuga uwo ari we "wowe" yavugaga, amagambo ye ahita agaragaza ko avuga uwamukuyeho imiruho ye yose. Umuntu utabizi, ashobora gukeka ko ari umukunzi we aririmbira.

Iyi nzira Miss Dusa ahitamo yo guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe ituma ubutumwa bwe bushobora kumvikana no ku bantu batari basanzwe bumva indirimbo zihimbaza Imana. Abatari abizera, bashobora kumva indirimbo ze badakeka ko ari izo kuramya, bakazinjiramo, hanyuma bagasanga zabakanguye mu buryo bwihariye.

N.B. Si mu ndirimbo ze zose, kuko mu yitwa “Selah” yakoranye na Adrien Misigaro aririmbamo ‘Uwiteka Nyiri ngabo.”

Ubuhanga bwe bukomeje kwigaragaza
Miss Dusa si mushya mu muziki. Yatangiye kuririmba afite imyaka umunani (8), akomeza mu murimo wo kwandika no kuririmba afite imyaka cumi n’ine (14). Ubu, amaze gukorana n’abandi bahanzi bakomeye nka Adrien Misigaro na Gentil Misigaro, bakoranye indirimbo nka "Nyibutsa", "Selah", na "Ku Musaraba".

Ku muyoboro we wa YouTube, ufite abarenga ibihumbi 16.8 bamukurikira, indirimbo ze nka "Warabambwe", "Selah", na "Mfite Wowe" zigaragaza neza ko afite impano yo gutanga ubutumwa bwimbitse mu ndirimbo.

Miss Dusa ari gutegura ibindi bikorwa bikomeye
Nubwo "Wambere" ari indirimbo nshya iri gukundwa, Miss Dusa ntahagarariye aho. Arateganya gukomeza gukora indirimbo ziramya Imana mu buryo bwihariye, bugeza ubutumwa kure cyane, haba ku bemera n’abatari abizera.

📌 Wakumva indirimbo ‘Wambere’ unyuze hano:

Ese wowe, wari waritaye ku buryo Miss Dusa akora umuziki we? Utekereza iki ku buryo bwe bwo guhimbaza atavuga Uwubahwa mu izina?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.