× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Pastor Emmas & Salem basohoye indirimbo "Nyibutsa" icyebura ababayeho nk’aho batazava muri iyi si-VIDEO

Category: Rwanda Diaspora  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Canada: Pastor Emmas & Salem basohoye indirimbo "Nyibutsa" icyebura ababayeho nk'aho batazava muri iyi si-VIDEO

Abantu batandukanye bakomeje kwishimira ukwiyongera kw’ama couple yishyize hamwe havamo amatsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana.

Couple ya Past Emmanuel Rwagasore (Emmas) na Salem Rwagasore batuye ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada bashyize hanze indirimbo "Nyibutsa" yashibutse kuri Zaburi 90:12. Yibutsa abantu kubara no gukoresha neza iminsi yo kubaho kwabo.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yifashishije Zaburi 90:12 ahagira hati "Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge", Emmas yagize ati "Ni ijambo ryanjemo kubera ko nabonye abantu bamwe babayeho nk’aho batazava muri iyi si, birengagiza iby’iherezo ryabo bityo bagatakaza intego yo kuremwa kwabo (Purpose of their existence)".

Mu mashusho meza, iyi ndirimbo bigaragara ko yakoreshejwemo imbaraga z’umurengera hagamijwe guhesha izina ry’Uwiteka icyubahiro. Salem yumvikana azamura ijwi agira ati: "Mu byiza byose wankoreye Mana uzanyibutse wowe ntumeze nk’abantu ngo wibagirwe abana bawe.

Emmas & Salem bumvikana bazamurira rimwe amajwi meza bagira bati: "Nyibutsa, ooh, impamvu nkiriho". Pastor Emma agaragara muri iyi ndirimbo agira ati: "Benshi barapfuye ariko njyewe ndacyariho, ni uko umfiteho umugambi".

Emmas & Salem bamaze amezimacye bibarutse umwana w’umuhungu bise Ián, baherukaga gushyira hanze indirimbo nshya kuwa 29/03/2023. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rutangaje rwa Yesu aho yatuye imitwaro y’ibyaha bya bose nuko agahindura urupfu ubusa ku bizera.

Emmas ati "Urupfu ntabwo bikiri igihano ku bizera ahubwo ni irembo ritwinjiza mu buzima bw’ibyishimo bidashira. Abamwizera bose, bafite ubugingo buhoraho. Iyo turi bazima, turi ab’abaKristo. Ni yo dupfuye, turi abe. Kubaho ni Kristo no gupfa ni Kristo".

Pastor Emmanuel Rwagasore (Emmas) ni umushumba w’Itorero New Jerusalem Ministries riherereye muri Canada mu mujyi wa Edmonton bakaba baratangiye umuhamagaro wo kuririmbana nk’umugore n’umugabo tariki ya 18/10/2020.

Mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane harimo "Ushimwe" bakoranye na Nice Ndatabaye. Bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: "Nimuze", "Mube maso", "Isengesho/Ndashaka", "Mana humura", "Imigambi yawe", "Inkuru nziza", "Nyibutsa" n’izindi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NYIBUTSA" YA EMMAS & SALEM

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.