Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump Junior, yavuze ko yiteguye guhura n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, nubwo atari azi ibyo Papa aherutse gutangaza ku bijyanye na politiki y’abimukira.
Mu kiganiro yagiranye na Politico, Trump yabajijwe ku magambo Papa Leo yavuze ashinja politiki ze kuba “zitubahiriza ubumuntu.” Trump yavuze ko ibyo atabimenye, ariko ahita asobanura ko politiki ze zigamije guhangana n’abinjira binyuranyije n’amategeko, avuga ko izo ngamba zarushijeho gukomera nyuma y’ubuyobozi bwa Joe Biden.
Ibyo Papa Leo yanenze ni politiki za Donald Trump ku bimukira, cyane cyane uburyo zakajijwe mu rwego rwo kurwanya abinjira mu gihugu nta byangombwa. Mu byo izo politiki zakoze byagize ingaruka ku bimukira, harimo: (1) Gufata no gufunga abantu benshi badafite ibyangombwa.
Ku ngoma ya Trump, hafashwe abantu benshi binjira cyangwa baba muri Amerika nta byangombwa, ndetse benshi bafungirwa mu bigo by’inzego z’abinjira (detention centers) igihe kirekire.
(2) Gutandukanya abana n’ababyeyi ku mipaka. Ibi byaratunguranye kandi binateza impaka ku isi yose. Umwana n’umubyeyi batandukanywaga iyo babaga bafashwe binjiye ku mupaka wa Mexico, bikavugwaho kuba amahano atubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Inzego z’abinjira (ICE) zakajije ibikorwa byo gufata no kwirukana abantu, rimwe na rimwe harimo n’abari bamaze imyaka myinshi mu gihugu bafite ubuzima bwiza, akazi, n’imiryango.
(3) Kugabanya uburyo bwo gusaba ubuhungiro. Trump yashyizeho amategeko akomeye abangamira abifuzagayo ubuhungiro, abandi bakoherezwa muri Mexico bategereje ibisubizo. Ibi byatumaga benshi babangamirwa mu nzira cyangwa bagacika intege.
(4) Politiki yo kubuza abantu bamwe kwinjira (Travel Ban). Yahinduye bikomeye uburyo bwo kwinjira mu gihugu ku baturutse mu bihugu bimwe (ahari harimo ibifite umubare munini w’Abayisilamu), bituma imiryango myinshi idashobora kongera guteranira hamwe.
Papa Leo yavuze ko nubwo igihugu gifite uburenganzira bwo kubungabunga imipaka yacyo, kubana n’abantu mu burenganzira bwabo n’ubumuntu ari ingenzi, bityo ko gukora ibintu “birimo ivangura” bikakwiriye.
Trump yanashimye Louis Prevost, umuvandimwe wa Papa Leo, avuga ko amuzi kandi ko ari “serious MAGA,” Umuntu ufite umutima wo kugira Amerika Igihangange Nanone (Make Ameriga Great Again, MAGA) avuga ko bahuye bakagirana urugwiro ubwo Prevost yazaga muri White House, nyuma yo kuba mukuru we Leo yari amaze gutorwa nka Papa wa 267.
Ibi byari nk’ikirango cyo kwerekana ko hari umubano mwiza hagati ye na murumuna wa Papa Leo, ariko nta gisubizo cyihariye ku magambo ya Louis Prevost cyangwa Papa Leo ku bijyanye na politiki y’abimukira Trump yatanze.
Louis Prevost ni umuvandimwe wa Papa Leo XIV, amazina ye nyakuri ya Leo ari Robert Prevost. Leo ni Umunyamerika wavukiye i Chicago, watowe nk’umupapa wa 267 wa Kiliziya Gatolika mu mwaka wa 2025 nyuma y’urupfu rwa Papa Francis. Ni muri urwo rwego Trump yahuye na Louis Prevost, akamushimira, ubwo mukuru we yari amaze gutorwa ku mwanya ukomeye kurusha indi yose muri Kiliziya Gatolika.
Yabajijwe niba yiteguye guhura na Papa, arasubiza ati: “Yego, kuki tutahura?” Papa Leo XIV aherutse gutangaza ko nubwo buri gihugu gifite uburenganzira bwo kugena uko abantu bagera ku mipaka yacyo, hari abo Amerika igirira nabi cyane mu gihe babayeho imyaka myinshi mu gihugu nta byangombwa, avuga ko “kububaha no kubitaho mu buryo bwa kimuntu ari ngombwa.”
Ibi Papa yabivuze asubiza ubutumwa bwihariye bwa USCCB (Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Amerika), bwamaganye politiki z’ubuhunzi za Trump, zirimo “guteza ubwoba, gukurikirana abantu, ndetse n’iyirukanwa rya rubanda rwinshi ritari ku murongo.”
Trump yahuye na Papa Francis mu 2017, ariko nta bwo arahura na Leo XIV, Robert Prevost wo muri Chicago, wabaye Umunyamerika wa mbere udatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika, akitwa Leo XIV kuva mu kwezi kwa Gicurasi.