× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Butera Knowless yashimiye Perezida Kagame baturanye muri kuba yaramukuye mu buzima bubi

Category: Leaders  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Butera Knowless yashimiye Perezida Kagame baturanye muri kuba yaramukuye mu buzima bubi

Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless Butera akaba n’umuturanyi w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame uri kwiyamamariza kongera kuyobora manda y’imyaka itanu, yamubwiye amateka ye anamushimira ko we na FPR Inkotanyi ari bo batumye aba uwo ari we ubu.

Ni mu ijambo Butera Knowless yari yahawe mu gihe cyo kongera kwiyamamaza k’umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bikaba byabereye mu Karere ka Bugesera aho Knowless na Perezida wa Repubulika Paul Kagame batuye.

Imbere y’imbaga y’ababarirwa muri 400, nyuma yo gushimira Umukuru w’Igihugu no gushimira abamuhaye ijambo yakomeje avuga ubuzima butoroshye yabayemo, cyane cyane mu gihe RPA yahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994, Knowless wari watakaje abagize umuryango we hafi ya bose kandi akiri muto akarerwa n’undi muntu na we wari ukiri muto, ariko ku bw’ubuyobozi bwiza akaba yaravuyemo umuhanzi uzwi mu Gihugu no hanze.

Yatangiye agira ati: “Kubona aho umuntu ahera n’aho asoreza avuga ibigwi byanyu, avuga ibyo mwadukoreye nk’Abanyarwanda biragoye. Ariko nge ndibuka nyuma yuko muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, haba mu muryango wa papa n’uwa mama nasigaranye n’abantu batatu.

Hanyuma ariko nta gihe cyaciyemo, babiri na bo baragenda. Muri abo babiri harimo na mama wange, nsigara n’umuntu umwe kandi na we yari mutoya, na we yari akeneye umuntu umurera, ariko afata inshingano zo kurera akana yari asigaranye ariko ngewe. Tuba mu kazu gato cyane, ubuzima buba ikibazo, hanyuma akajya ashaka uburyo ki twabaho.

Abona akazi k’ubwarimu, ariko akabona ahantu ha kure cyane, bikajya bituma ansiga mu gitondo nka saa Cyenda z’ijoro kandi akagaruka atinze, ngasigara muri ka kazu. Ako kazu twakitaga ikibahima kuko katurutiraga kuba hanze.

Nagiraga ubwoba bwinshi, ntinya ijoro, nkibaza uko nzaba muri ubwo buzima, hanyuma nza gushaka uko naburwanya. Nafashe umwanzuro wo kujya ndara nsakuza, ndirimbira hejuru, ku buryo niba hari n’umugizi wa nabi, umujura, igisimba cyangwa undi wese washaka kumpohotera niyumva urusaku arasubira inyuma. Byarangiye nta cyo mbaye.

Natangiye amashuri abanza ndayarangiza, ariko ngira akoba nibaza uko nziga segonderi. Nkibunza imitima nsanga mwaraduciriye inzira, segonderi ndayiga irarangira. Nayize munyishyurira, na kaminuza ndayirangiza, n’akantu (amafaranga) kagenda kaboneka, hanyuma mbonye biri kuza nkomeza n’amashuri, niga ‘Master’s Degree’ (ikiciro cya gatatu cya kaminuza), ariko na ho nize kimwe cya kabiri bakinyishyurira.

Kubera gukurira mu nzu ntoya niyemeje kuzubaka inzu nini, nyuma yaho kugera ahantu hitwa i Karumuna, mu Karere ka Bugesera, birangira duhamagaye n’abandi bahanzi barimo ba The Ben, ba Platin n’abandi baraza turubaka.

Hano hantu hari ishyamba, tugira ubwoba bwo kuhatura kuko hari n’abaducaga intege, ariko twarebye ibikorwa muri kuhashyira birimo ikibuga cy’indege, imihanda n’ibindi, ubwoba burashira. Icyadushimishije kurushaho ni ukubona wowe na Madame wawe muje kuhatura mukatubera abaturanyi.

Abaduhamagaraga batunnyega batangiye kudusaba kubashakira ibibanza, nawe tukababwira gushakira i Gasogi.” Yasoje ashimira, avuga ko twa twana twari duto tutazi uko ejo bizaba bimeze twarezwe n’ubuyobozi bwiza, tugashibuka, tukabyara, kandi two aho kuririmba ku bw’agahinda tukaririmba kubera umutekano n’ibyishimo.

Yijeje Paul Kagame ko we n’urundi rubyiruko batazaba gito kandi ko ahantu hose Paul Kagame azashingura ikirenge bazashyiramo icyabo.

Yasoje asaba ko mu gihe Paul Kagame azaba yarangije ibihe byo kwiyamamaza n’amatora yazatumira abahanzi by’umwihariko abaturanyi be batuye muri Bugesera bakamutaramira iwe mu rugo, kandi mu gisubizo cya Paul Kagame yagaragaje ko icyifuzo cyabo ari ingenzi. Knowless agezweho mu ndirimbo ya Gospel yise Nyigisha yasubiranyemo na Korari Maranatha yakuriyemo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.