× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umusore w’imyaka 22 ukekwaho kwica Charlie Kirk wari inshuti ya hafi ya Trump yatawe muri yombi

Category: Leaders  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umusore w'imyaka 22 ukekwaho kwica Charlie Kirk wari inshuti ya hafi ya Trump yatawe muri yombi

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa inkuru ibabaje ku rupfu rwa Charlie Kirk, Umukristo ukomeye, akaba umunyapolitiki wamenyekanye cyane kubera ibikorwa bye by’ubukangurambaga n’uko yari inshuti ya hafi ya Perezida Donald Trump.

Ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2025, inzego z’umutekano zataye muri yombi Tyler James Robinson, w’imyaka 22, nyuma yo gukekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.

Uyu mugabo yari umuntu ushyigikiye imyumvire ya politiki ishishikajwe no kurengera amahame ya kera, nko gushyigikira imiryango, ukwemera (mu madini), uburenganzira bw’abantu ku giti cyabo (nka ba nyiri amasosiyete), n’ubuyobozi butivanga cyane mu buzima bw’abantu.

Yari umunyapolitiki ushyigikiye indangagaciro za kera, ukwemera n’imiryango gakondo, kandi wanze ibintu bishya bishobora guhindura sosiyete mu buryo budakwiriye.

Charlie Kirk yari yamenyekanye cyane binyuze mu muryango Turning Point USA, yashinzwe agamije gushishikariza urubyiruko kumenya amahame ya politiki y’aba-republicains. Ku wa mbere w’icyumweru cyashize, Kirk yagaragaye yapfiriye mu rugo rwe ruri muri Leta ya Utah, afite ibikomere byo kuraswa.

Nyuma y’iperereza ryihuse, inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukurikirana Tyler James Robinson, umugabo ukomoka muri uwo mujyi.

Amakuru yemeza ko uyu mugabo yaba yarigeze kuvugira imbere y’umwe mu bo mu muryango we ko yagize uruhare muri urwo rupfu. Uwo muntu wo mu muryango yahise abimenyesha inzego z’umutekano, bituma hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

Robinson yafatiwe mu gace ka Washington muri Utah, aho yari yihishe. Abashinzwe iperereza bavuga ko yafashwe atarwana cyangwa ngo agire icyo yangiza. Ubu afungiwe muri kasho, aho akurikiranweho icyaha cyo kwica ku bushake (aggravated murder), gukoresha intwaro mu buryo butemewe, no guhungabanya iperereza.

Nubwo icyatumye akora icyo gikorwa kitaratangazwa mu buryo burambuye, hari amakuru avuga ko ashobora kuba yari afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa se impamvu za politiki zatumye amwanga.

Ubugenzacyaha bukomeje gusesengura ibimenyetso birimo ibikoresho byafatiwe mu rugo rwe, amajwi n’amashusho ya CCTV, ndetse n’ubuhamya bw’abantu be ba hafi.

Urupfu rwa Charlie Kirk rwababaje benshi, by’umwihariko abo bari bahuje imyemerere ya politiki ndetse n’Abanyamerika benshi bamubonaga nk’ijwi rikomeye mu rubyiruko. Perezida Donald Trump yanditse kuri konti ye ya Truth Social agaragaza agahinda kenshi, avuga ko "igihugu cyatakaje intwari yari ishyigikiye ukuri n’igihugu".

Yashinze amashami nka Turning Point Faith yari agamije gukangurira abashumba n’amatorero kugira ijwi mu bikorwa bya politiki, aho yabigaragazaga avuga ko iyobokamana rigomba kudatanga ijambo mu buzima busanzwe gusa, ahubwo ko rigomba no kugira uruhare mu guhindura amahame y’igihugu, politiki, n’imibereho y’abantu.

Binyuze muri Turning Point USA, yari azwiho gukangurira urubyiruko kwinjira muri politiki, ariko cyane cyane kubatoza indangagaciro zishingiye ku myemerere ya gikristo. Yakundwaga n’abantu batari bake kubera ubutumwa bwe, ubwitange, n’uburyo yahagararaga ku byo yizera nta bwoba.

Iperereza rirakomeje, kandi biteganyijwe ko Tyler Robinson azagezwa imbere y’urukiko mu minsi iri imbere. Abashinzwe umutekano barizeza abaturage ko bazakomeza kubamenyesha uko iperereza rizagenda.

Robinson ukekwaho kwica Charlie Kirk yafatiwe mu gace ka Washington muri Utah, aho yari yihishe.

Charlie Kirk wishwe, yari inshuti ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, akaba yari azwiho gukangurira urubyiruko kwinjira muri politiki, ariko cyane cyane kubatoza indangagaciro zishingiye ku myemerere ya gikristo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.