× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

“Muze tuboroge!” – U Bushinwa buteye ibuye ku marembo y’Ijuru

Category: Leaders  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 “Muze tuboroge!” – U Bushinwa buteye ibuye ku marembo y'Ijuru

Kubera itegeko rishya ryafunze burundu ubuzima bwa gikirisitu kuri internet mu Bushinwa, abasesenguzi n’abakunda Imana babifashe nk’aho buteye ibuye ku marembo y’ijuru.

Mu gihe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukomeje gusakara mu isi yose binyuze mu ikoranabuhanga, igihugu cy’u Bushinwa cyafashe icyemezo gikomeye cyahungabanyije Umubiri w’Umwami (Itorero) cyo kubuza burundu ibikorwa hafi ya byose bifitanye isano n’imyemerere kuri murandasi.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru w’Umukirisitu Traci Coston ku rukuta rwe rwa Instagram, itegeko rishya ryasohowe na guverinoma y’u Bushinwa ryaciye burundu livestreaming y’ivugabutumwa, ni ukuvuga ibiganiro bica ku mbuga nkoranyambaga biri kuba ako kanya, amasengesho yo kuri Zoom cyangwa kuri WhatsApp, amasomo ya Bibiliya, ndetse no gusangiza inyigisho z’amashusho kuri YouTube, TikTok, n’izindi mbuga keretse mu gihe zigenzurwa na Leta.

Mu myaka ya vuba, umubare w’Abakirisitu mu Bushinwa wari umaze kugera kuri miliyoni zirenga 100, biturutse ku mbaraga z’Itorero rikorera mu bwihisho (underground church), no ku ikoreshwa rya internet mu gusakaza Bibiliya, inyigisho, indirimbo z’ivugabutumwa n’amateraniro yo ku mbuga nkoranyambaga.

Ariko ubu, Leta yahagurukiye kubuza ibyo byose, mu rwego rwo “kugumisha imyemerere yose mu murongo wa Leta.” Ibi bisobanuye ko: Gutoza abana kugendera ku mahame ya Bibiliya bibujijwe; gukoresha ikoranabuhanga (AI) mu ivugabutumwa birabujijwe; gusaba inkunga ku mbuga (fundraising) ku nyungu z’Itorero byaciwe burundu; kwigisha cyangwa gusangiza Ijambo ry’Imana ku rubuga ruri online, bitari ibya Leta, byabaye icyaha.

Iri tegeko ryatumye benshi bemeza ko Itorero ryo mu Bushinwa riri mu bihe by’umusaraba, ariko ntibyanahagaritse ukwizera kw’abizera. Mu butumwa Traci Coston yasangije abatuye isi, yagize ati: “Mu gihe abantu bagerageza gucecekesha ubutumwa bwiza, turabizi ko Ijambo ry’Imana ritazirikwa ngo rihagarikwe (2 Timoteyo 2:9).”

Ni uko kandi Bibiliya ibivuga muri Yohana 1:5, aho igaragaza ko Umucyo waka mu mwijima, ariko umwijima ntubashe kuwutsinda.

Abakirisitu ku isi hose bahamagariwe gufatanya mu isengesho risabira Itorero riri guhigwa bukware. Dore zimwe mu nkingi z’amasengesho asabwa: Gusabira Itorero rikorera mu bwihisho mu Bushinwa gukomeza no guhabwa imbaraga mu mwuka; gusabira ubutwari n’umutekano abigisha bakomeje gusangiza ubutumwa, nubwo hari ibihano no gusaba urumuri rwa Kristo gukomeza kwaka, rugakuraho umwijima.

Mu gihe isi yose itera imbere mu ikoranabuhanga, abantu batekereza ko internet yaba inzira nziza yo kugeza Yesu ku bantu bose. Ariko mu Bushinwa, babujije Imana kurenga urukuta rwabo rwa politiki. Icyakora, ijwi ryayo riracyumvikana.

Muze tuboroge, ariko twiringire ko Imana izarwanirira abayizera. Uko bagerageza guhagarika Itorero, ni ko Imana igenda igaragaza ko idashobora gupfukiranwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.