× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sheikh Sindayigaya Mussa yasimbuye Sheikh Salim Hitimana ku mwanya wa Mufti w’u Rwanda

Category: Leaders  »  May 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Sheikh Sindayigaya Mussa yasimbuye Sheikh Salim Hitimana ku mwanya wa Mufti w'u Rwanda

Sheikh Sindayigaya Mussa yasimbuye Sheikh Salim Hitimana ku mwanya wa Mufti w’u Rwanda (Uhagarariye Umuryango w’Abisilamu) mu Idini ya Isilamu mu Rwanda.

Uyu mwanya wo kuba Mufti mu Idini ya Isilamu mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa watowe ku majwi 44 kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, awisumbuyeho Sheikh Salim Hitimana wari uwumazeho imyaka igera ku munani, kuva mu wa 2017.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko aya matora yagombaga kuba mu mwaka wa 2020, nyuma y’imyaka itatu Sheikh Salim Hitimana ari Mufti, ariko akaza gusubikwa ku bw’Icyorezo cya Koronavirusi cyari cyarayogoje isi yose muri rusange.

Sheikh Salim Hitimana na we yari umukandida muri aya matora y’Umuyobozi w’Umuryango w’Abisilamu mu Rwanda (Mufti), ariko nyuma yikura mu matora ku bushake, ku mpamvu zirimo kuba yari amaze igihe gihagije kuri iyi nshingano, dore ko imyaka yari igera hafi ku munani.

Aya matora yari akubiyemo no gutora Abakomiseri, abahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abafite Ubumuga, Urubyiruko, Umuyobozi Uhagarariye Abasilamukazi, n’Umuyobozi Uhagarariye Abikorera.

Aya matora yagizwemo uruhare n’abayobozi b’amatora mu nzego z’umusigiti, akarere, intara n’Umugi wa Kigali. Mufti ucyuye igihe, Sheikh Hitimana Salim, yashimiye aba bose babigizemo uruhare, avuga ko yishimiye uburyo Abisilamu bagaragazamo ugusenyera umugozi umwe, nk’uko babitozwa mu ndangagaciro z’idini.

Mufti mushya w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.