× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Joël Francis Tatu yibasiwe bikomeye nyuma y’ubuhanuzi bw’uko amatora ya Perezida atazaba uko ateganyijwe muri DRC

Category: Leaders  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Joël Francis Tatu yibasiwe bikomeye nyuma y'ubuhanuzi bw'uko amatora ya Perezida atazaba uko ateganyijwe muri DRC

Joël Francis Tatu yahanuye ko hari ikintu kigiye gukoma mu nkokora amatora, ubundi si ukwibasirwa karahava.

Mu iyerekwa rigari, umuhahuzi Joël Francis Tatu yabonye ko bitazakunda ko amatora yari ateganyijwe muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo aba mu Ukuboza.

Prophet Joël Francis Tatu yavuze yabonye hari ibizaba mbere y’amatora kandi akavuga ko bizaba bibi cyane yagize ati "Mbisubiremo kandi koko nabyiboneye ibihe ntibiducange ngo twumve ko ahari hari ikigenda wapi mbabwije ukuri hari ikintu kigiye kuba kandi kizatuma habaho gusubika amatora".

Amaze gutangaza aya magambo, abakoresha imbuga nkoranya mbaga i Kinshasa bahise bamwanjama bamwuka inabi bamukwena, bamushinja kubeshya yitwaje ijambo ry’Imana, ashinjwa nanone gushaka kuvugwa HIT, abandi bati "Dutegereze nibitaba uzitwa umubeshyi".

Umwe mu bamukwena Julien Mundanda yagize ati: "Iki gihugu cyuzuye abahanuzi ba satani benshi nka Tatu ese ubwo bitabaye amatora ntakomwe mu nkokora ntuzitwa umubeshyi? Ahubwo bazanakwica kuko uzaba waroze amatora."

Abandi bungamo bati "Uzi ko abahanuzi batagira ubwoba ? Uyu Tatu ni umunyakamere mbi ahubwo arashaka hit dore ko amaze iminsi yarazimye".

Asoza ubuhanuzi bwe yikomye u Rwanda n’ibihugu by’ibikomerezwa ku Isi, avuga ko nubwo bimeze bityo Igihugu cye RDC gifite Imana, nubwo kubera ubugari bwacyo n’ubukungu cyibasirwa n’ibi bihugu bikomeye.

Icyakora hari abemera ubuhanuzi bwe bakaba bavuga ko azwiho kujya mu isi y’Umwuka maze agashishimurayo ubutumwa akabukubwira uko bumeze ntaguca ku ruhande.

Tariki 20 Ukuboza 2023 nibwo hateganyijwe amatora rusange ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tariki 20.01.2024 ni bwo Perezida uzatorwa azarahira.

Yahanuye ubuhanuzi busharira kuri DRC yukwa inabi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.