Micomyiza Aimee yashyize hanze indirimbo nshya “Amazi y’i Golgotha” igaruka ku gakiza n’ubuzima bushya bubonerwa ku musaraba.
Umuramyi Micomyiza Aimee yashyize hanze indirimbo nshya yise “Amazi y’i Golgotha”, igaruka ku butumwa bushingiye ku gitambo cya Yesu Kristo ku musaraba, aho agaragaza ko ari ho honyine haboneka ubuzima nyabwo n’inyota y’umwuka igashira burundu.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 22 Mata 2026, ikaba yarakorewe muri All Nations Full Gospel Church (ANFGC) Oslo Norway, mu mushinga wahuriyemo abantu bagize uruhare mu kuyitunganya, barimo n’abatanze ubufasha mu buryo bwa tekiniki n’ubujyanama.
Mu bisobanuro by’iyi ndirimbo, Micomyiza Aimee agaragaza ko “Amazi y’i Golgotha” ari ishusho y’ubugingo buhoraho bubonerwa kuri Yesu Kristo.
Avuga ko iyi ndirimbo ivuga ku muntu wari ufite inyota y’umwuka, wagerageje kuyishakira ibisubizo mu by’isi ariko ntibimuhaze, kugeza ubwo ageze i Golgotha akahabona amazi y’ukuri amara inyota y’iteka ryose.
Aganira na Paradise, yagize ati: “Nageze i Golgotha, nahanyweye amazi, amazi amara inyota, umwuma ugashira.” Aya magambo agaragaza ubuhamya bw’umuntu wahuye n’Imana, akabona ihinduka nyaryo mu buzima bwe.
Micomyiza A avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye ari kumwe na Apostle Paul Bisengo, mu bihe byihariye byo gusenga no kwegera Imana cyane. Muri ibyo bihe, bari bari mu rugendo rwo gushaka kumenya neza uko umuntu yagirana ubusabane nyabwo n’Imana, binyuze mu nyigisho yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ni gute waba inshuti y’Imana?”
Ibyo bihe byabafashije gusobanukirwa ko kwegera Imana bisaba umutima ukeye, kwicisha bugufi no kurinda umutima, kuko ari ho ubuzima buturuka. Ni na byo byatumye ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingira ku guhinduka nyako k’umuntu uvuye mu by’isi akagana ku Mana.
Mu butumwa bwe, Micomyiza A ashimangira ko nta kindi cyuzuza umutima w’umuntu uretse Imana. Ashishikariza abantu kwisuzuma, bakamenya aho bahagaze mu buzima bwabo bw’umwuka, bagafata icyemezo cyo kwegera Imana by’ukuri.
Yifashisha amagambo yo muri Bibiliya agaragaza ko Yesu ari we soko y’ubugingo, aho mu Yohana 4:14 havuga hati: “Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota iteka ryose.” Nanone kandi, mu Zaburi 51:9, hagaragaza isengesho ryo kwezwa no guhindurwa, rigira riti: “Unyejeshe ezobu ndera, unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.”
Iyi ndirimbo igamije gufasha abantu gusobanukirwa agaciro k’umusaraba wa Yesu, no kumenya ko ari ho honyine habonerwa imbabazi, amahoro n’ubuzima bushya. Ni ubutumwa bwibutsa abantu bose, baba abatarakira Kristo ndetse n’abamwakiriye, ko ari we soko y’ubugingo kandi ko kumwegera ari byo bizana ihinduka ry’ukuri.
Micomyiza A kandi yatangaje ko afite indi mishinga myinshi iri imbere, irimo indirimbo nshya n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abantu kwegera Imana no gukomeza kubaka ubuzima bwabo bw’umwuka.
Indirimbo “Amazi y’i Golgotha” ije nk’ihamya y’uko umuziki wa Gospel ukomeje kuba igikoresho gikomeye cyo kugeza ubutumwa ku bantu, ubafasha kubona inzira ibaganisha ku Mana no ku buzima buhoraho.
Umuramyi Micomyiza Aimee yashyize hanze indirimbo “Amazi y’i Golgotha” yandikanye na Apôtre Bisengo
Reba iyi ndirimbo igufashe kuzura amashimwe