Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Micomyiza Aimée, utuye muri Norvege, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ikamba ry’Abanesheje” yanditswe na musza we ataritaba Imana.
Ikamba ry’Abanesheje ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera Imana no kwihangana mu bihe bikomeye. Ishingiye ku mirongo yo muri 2 Tim 4:8; Ibyahishuwe 2:10. Ni ubutumwa Micomyiza Aimée yifuza ko bwagera kuri benshi, bukabafasha gutangira umwaka wa 2026 bafite icyizere gishya.
Micomyiza Aimée amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zirimo Urwandiko (yakoranye na Apostle Bisengo Paul), Ubwiza bwawe (indirimbo y’umuryango yaturutse ku masengesho ya se), ndetse n’iyi nshya “Ikamba ry’Abanesheje”, yanditswe na Kaneza Eric, musaza we uherutse kwitaba Imana, itunganywa na Micomyiza Aimée.
Yasohotse ku wa 31 Ukuboza 2025, akaba yarayishyize hanze ari i Majorstuen (Norvege). Hari aho ibaza umuntu iti “Ni iki gitumye wiganyira?” imwibutsa ko n’ubwo imibabaro yo ku isi ari myinshi, abakomeza kwizera bazahabwa ikamba ry’abanesheje.
Micomyiza Aimée ni umuramyi w’Umunyarwandakazi wavukiye muri Congo, ubu utuye muri Norvege. Afata umuziki nk’umuhamagaro uva ku Mana kurusha kuwufata nk’umwuga gusa.
Awukora ashingiye ku ndangagaciro z’urukundo, kwicisha bugufi no gukorera Imana, akizera ko umuziki ari ubutumwa bushobora guhumuriza abantu no guhindura imitima ya benshi kubera impamvu z’Imana (2 Kor 2:14).
Yatangiye urugendo rwe mu muziki akiri muto mu rusengero no mu ivugabutumwa, afatanyije n’abavandimwe be barimo Apostle Bisengo Paul ndetse na Kaneza Eric uherutse kwitaba Imana, ari na bo bagize uruhare runini mu ndirimbo ze. Uru rugendo rwatumye akomeza kwiyungura ubumenyi, guhanga no gukorera Imana afite umurava.
Mu 2026, Micomyiza Aimée afite intego yo gutanga umusanzu ugaragara mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye, gukora album, gutaramira abakunzi be, gukorana n’abandi baririmbyi mu ndimi z’amahanga, no kuzamura impano nshya, byose bigamije guhesha Imana icyubahiro no gusigira benshi umurage mwiza.
Indirimbo “Ikamba ry’Abanesheje” ni ubutumwa bw’ihumure ku bahuye n’ibigeragezo, ibihombo n’agahinda, ibibutsa isezerano ry’Imana ry’ikamba ry’ubugingo ku bakomeza gukiranuka.
Reba indirimbo “Ikamba ry’Abanesheje” ya Micomyiza Aimée
Micomyiza Aim’ee Imana imuhe umugisha cyane
Kandi courage cyane mumuhamagaro
Courage our singer
Imana ibahe Umugisha Paradise.rw kwamamaza ubutumwa Imana yadushyize ku mutima
Imana ibahe Umugisha Paradise.rw kwamamaza Ubutumwa bwiza Imana yadushyize ku mutima 💓💓💓🙏🏾🫂
Bless you Micomyiza